Print

Reba ubwiza bwa Hoteli Real Madrid izacumbikamo mu Bufaransa igihe gukina umukino wa nyuma wa UCL [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 May 2022 Yasuwe: 1495

Ikipe ya Real Madrid ntizacumbika i Paris ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ahubwo yafashe hoteri y’inyenyeri 5 yitwa Auberge du Jeu de Paume yose uko yakabaye iri mu minota 30 uvuye kuri stade de France izaberaho umukino wa nyuma.

Real Madrid ishaka kwegukana igikombe cya 14 cya UEFA CHampions League,izahura na Liverpool kuwa 28 Gicurasi 2022 mu mukino utegerejwe na benshi w’aya makipe yagaragaje urwego rwo hejuru muri uyu mwaka w’imikino.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Marca avuga ko hoteri yatowe na Real Madrid ari "l’Auberge du Jeu de Paume", iri I Chantilly.

Iyi hoteli nziza iherereye iruhande rw’inyubako ya Château de Chantilly. Yegereye ikibuga cy’indege cya Charles de Gaulle.

Iyi Hoteli nziza cyane ifite ibyumba 92 kandimu byumba byayo harimo icya siporo,n’ibyumba byinshi by’inama.

Imikino yo kugendera ku mafarashi na golf nayo iratangwa. Nk’uko Marca ibitangaza, ngo abakinnyi bazacumbikirwa muri iyi hoteli, mu gihe abayobozi bazajya ahandi, muri hoteri iri hagati I Paris.

Kurara muri iyi hoteli mu ijoro rimwe ni amayero.Igihe Real Madrid izaba igeze muri iyi hoteli nta wundi muntu uwo ariwe wese uzaba yemerewe kuyinjiramo.