Print

Ni izihe mpamvu zituma abantu bakundanye igihe kirekire badakunze kubana?

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 18 May 2022 Yasuwe: 861

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma abantu bakundanye igihe kirekire batabana mu gihe benshi batekereza ko aba aribo bagakwiye kubana.

1.Ntabwo umubano wose uganisha ku kubana

Ibi akenshi bikunze kubaho ku bantu fafite ikintu kibahuza kitari urukundo cyangwa se inyungu runaka umwe abona kuwundi, icyo gihe byagorana kugira igitekerezo cyo kubaka kuko usanga nubwo mumaranye igihe hagati yanyu igihabwa agaciro cyana aricyo kibahuje kuruta urukundo.

Abakobwa batozwa ko umusore ubitayeho igihe kinini, ko urukundo rurambye rurangirira ku gushinga urugo ariko siko kuri. Imyumvire y’abagore itandukanye n’iy’abagabo. Abagabo bo mu myumvire yabo iyo bitinze birapfa.

2.Gukundana igihe cya nyacyo kitaragera

Bikunze kubaho cyane kubantu bajya mu rukundo ariko badahuje imitekerereze y’icyerekezo cy’ejo hazaza rimwe na rimwe ugasanga intego nta yindi uretse kwishimisha gusa icyo gihe igihe cyose mwamarana gutandukana kwanyu birashoboka kuko n’umukobwa ashobora kurambirwa agashaka abafite gahunda.

Hari umuntu washyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugira buti ‘Abasore benshi ntabwo barongora umukobwa bakundanye cyane, barongora umukobwa ubari hafi igihe biteguye gutangira umuryango’.

3.Kubana mu nzu n’umusore mukundana bishobora gutuma mtabana nk’umugore n’umugabo mu gihe kiri imbere

Inzobere mu by’imitekerereze ziburira abakobwa ko bakwiye kwirinda kubana mu nzu n’abasore bakundana. Abasore benshi basaba abakobwa kuzababera abagore iyo bamaze amezi 22 bakundana nyuma yaho amahirwe yo kuzakugira umugore agabanukaho 20%, iyo hashize imyaka 3 mukundana amahirwe yo kuzakugira umugore agabanukaho 50%, iyo mu maze imyaka irenga 7 mu kundana amahirwe yo kuzakugira umugore aba ari 0%.

4.Inama z’inshuti n’ababyeyi

Hari abashobora kwibeshya ko umusore aba yigenga mu gufata icyemezo cyo guhitamo uwo azagira umugore ariko sibyo, ahubwo ibitekerezo yumvana ababyeyi be, n’inshuti ze nibyo bimuyobora mu guhitamo umukobwa uzamubera umugore. Bibaho ko hari abasore cyangwa abakobwa bahitamo uwo bazabana batitaye ku byifuzo by’ababyeyi babo kuri iyi ngingo ariko ni gake.

5.Umukobwa ujyanye n’ibihe umusore arimo ariko ataberanye n’ahazaza h’umusore

Bamwe mu basore biyemeza kuzashaka umugore ari uko bageze ku bintu runaka, yazamuwe mu kazi, yubatse inzu n’ibindi. Muri iki igihe uyu musore aba akirwana no kugera kuri izi nzozi ze aba akeneye umukobwa bakundana, iyo amaze kubigeraho agasanga uwo mukobwa atarigeze amusunika, aramureka kuko aba akeneye umugore utazamurumbya kugira ngo ibyo amaze kugeraho bitazasubira inyuma ahubwo bazagere no kubindi byinshi.