Print

Umunya Ukraine yahishuye uko yarokotse by’igitangaza nyuma yo kuraswa n’Abarusiya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 May 2022 Yasuwe: 1812

Umugabo wo muri Ukraine yagize amahirwe adasanzwe yo kurokoka nyuma yo gufatwa n’ingabo z’Uburusiya, akaraswa mu maso,abohwa amaboko n’amaguru,ajugunywa mu mva hamwe n’umuvandimwe we.

Ku ya 18 Werurwe nibwo Mykola Kulichenko ukomoka mu mudugudu wa Vyshneve, hafi ya Kyiv muri Bucha Raion yo mu gace ka Kyiv, yatawe mu mwobo ari kumwe na mukuru we,n’abasirikare b’Abarusiya bari bazi ko yapfuye.

We n’abavandimwe be bombi bari mu rugo ubwo bagabwagaho igitero n’ingabo z’Uburusiya.

Abo basirikare bararakaye cyane bamenye ko murumuna wa Mykola, Eugene, yakoze mu gisirikare cya Ukraine nyuma yo kubona imidari y’intambara ya sekuru y’abavandimwe be.

Mykola yabwiye abanyamakuru ko nyuma yakorewe iyicarubozo n’izi ngabo.

Aba bavandimwe bose uko ari batatu bararashwe maze abavandimwe 2 ba Mykola bahita bapfa. Mushiki wabo Iryna yararokotse kubera ko icyo gihe yari acumbitse ku muturanyi.

Uyu Mykola yabwiye abanyamakuru ko isasu ryamukubise mu isura nyuma y’uko we na barumuna be bajyanywe mu ibarizo kugira ngo bicwe.

Uyu yavuze ko isasu ryamuciye ku itama ku ruhande rw’iburyo rwo mu isura ye, yitwara umubiri kugeza munsi y’ugutwi kwe.

Yagize ati "Kandi amaraso yatembaga ku mubiri wanjye. ”

Mu buryo bw’igitangaza, yararokotse.Yavuye mu mva yari yajugunywemo maze ajya mu mudugudu uri hafi, anyura kuri bariyeri y’Abarusiya. Yafashijwe n’umuturage ugeze mu za bukuru witwa Valentine, wagize ati:

Amaze kuva mu nzu y’Umusamariya Mwiza, yakoze urugendo rw’ibirometero mirongo ine yerekeza mu mudugudu iwabo aho kureba muganga.

Mykola yavunitse imbavu ebyiri, ariko isasu ryo mu maso ntiryigeze rikubita ingingo z’ingenzi, kandi ibikomere bye ubu byarakize, nubwo inkovu zigihari.