Print

Yarohamye mu ruzi ubwo yageragezaga gutabara imbwa ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 May 2022 Yasuwe: 752

Umukinnyi w’iteramakofe w’Umwongereza yarohamye mu gihe yagerageje gutabara imbwa ye mu ruzi rwo muri Esipanye hafi ya Benidorm.

Ikinyamakuru Mail Online kivuga ko uyu wahoze ari umusirikare wa Royal Navy, Paul Lebihan, w’imyaka 24, yapfuye ku mugoroba wo ku wa mbere taliki ya 9 Gicurasi, nyuma yo guhura n’ingorane mu ruzi rwa Bolulla rwahitanye ubuzima bw’abandi bantu batatu mu kwezi gushize.

Lebihan ukomoka ahitwa Gateshead, yakuwe mu mazi yataye umutwe hafi y’isumo ry’ahantu nyaburanga ryitwa Fuentes del Algar,mu rugendo rw’igice cy’isaha uvuye mu majyaruguru ya Benidorm.

Nk’uko amakuru abitangaza, uyu mwongereza yapfuye agerageza gukiza imbwa ye,igikorwa umuryango we werekana ko ari umwana mwiza. Imwe mu mafoto ye kuri Facebook imwereka ari kumwe n’imbwa ye.

Amakuru aturuka mu gipolisi yemeje ko nyuma yo kurohama yatwawe n’umuhengeri.

Kajugujugu hamwe n’abashinzwe kuzimya umuriro, abapolisi n’inkeragutabara bahamagawe kugira ngo bamutabare byihutirwa.

Hakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo uyu musore atabarwe ariko byarangiye bitangajwe ko yapfiriye aho.

Amakuru avuga ko abantu bagerageje kumukiza,bamukorera ubutabazi bw’ibanze mbere y’uko abanyamwuga bahagera.

Uwahamagaje ubutabazi,Kalym Bell, mubyara wa Paul, yagize ati: "Paul yari umuntu udasanzwe, witanga ufite umutima wa zahabu, buri gihe yahoraga aseka kandi ari mwiza k’umuri hafi."

Umuvandimwe we, Lisa Lebihan mu gahinda kenshi yagize ati: ’Nta magambo ashobora gusobanura uko twiyumva. Birababaje rwose. Yagiye vuba cyane ariko ntazigera yibagirana. Ruhukira mu mahoro Paul muhungu wacu.