Print

Amafoto ya Judith wahoze ari umugore wa safi Madiba ari kumwe n’undi musore akomeje kuvugisha benshi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 18 May 2022 Yasuwe: 1780

Uyu mushoramarikazi uherutse gutangaza ko yinjiye mu ruhando rwa Sinema urukundo rwe n’uyu musore rutangiye kuvugwa mu minsi mike kuva ubwo uyu mukobwa yatangiye gusangiza abakunzi be arikumwe n’umusore w’ibigango bigaragara ko bishimanye bidasanzwe.

Ku munsi w’abakundana uherutse kuba uzwi nka (Saint Valentin) Judith yahaye imbwa ururabyo ndetse avuga ariyo nshuti ye magara afite kandi ayikunda cyane.

Ibi byatumye benshi bongera kwibaza ko yaba nta musore bari kumwe mu rukundo nyuma yuko atandukanye n’uwahoze ari umugabo we Safi Madiba.

Kuva mu minsi ishize Judith arasa nuwongeye guhindura intekerezo z’abantu kubera amafoto abenshi barimo gutekereza ko aryohewe n’umunyenga w’urukundo nubwo we ntacyo arabitangazaho uretse kuba agaragaza amafoto gusa.