Clarisse Karasira abinyujije mu ndirimo amaze iminsi ateguza abantu avuga ko ariyo yahimbiye igikomangoma umwuzukuri w’Imana n’Igihugu mu magambo agaragaza ko umwana we agiye kuzana umunezero, ibyishimo bidasanzwe kandi ko bafite amatsiko menshi yo kumubona agera kubihambaye.
Mu butumwa yanyujije mu ndirimbo ’Kaze neza’ yagize ati" Isi izahinduka indiri mu kubaho kwawe dutegereje kukubona ugera ku bihambaye,amatsiko ni menshi kuri ba nyogosenge naba nyokorome, Sokuru naba nyogukuru, Kibondo ngwino nguteteshe bikwiye So nawe agukunde bitinde".
Uyu muhanzikazi Kuwa 8 Gicurasi 2022, nibwo yakorewe ibirori byo kwitegura imfura ye y’umuhungu bizwi nka (Baby Shower)
Icyo gihe Clarisse Karasira yavuze ko ari umugisha ukomeye kuba yitegura kwakira Igikomangoma umwuzukuru w’Imana ndetse n’Igihugu, aboneraho no gushimira umugabo we amwifuriza kurama kugirango akomeze abone ibyiza Imana yabateguriye.
Mu ijoro ryakeye yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yongeye kwibutsa abantu ko habura iminsi mike ngo yakire Umwuzukuru w’Imana n’Igihugu.
Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022 Clarisse Karasira nibwo yashyize hanze indirimbo ’Kaze neza’ yahuriyemo n’umugabo we bahimbiye icyo kibondo.