Print

Abunganira Bucyibaruta ntibizera ukuri kw’abatangabuhamya bafunzwe

Yanditwe na: KAREGEYA Jean Baptiste Omar 18 May 2022 Yasuwe: 441

Mu gusobanura impamvu iyi Filimi yerekanywe mu rukiko ndetse n’aho ihuriye n’urubanza rwa Buyibaruta, umwe mu bamwunganira agira ati, “Mu minsi mike tugiye kubona abatangabuhamya bavuye mu Rwanda basimbasimburanwa hano.

Mu buryo bw’ikoranabuhanga, muzanabona n’abasanzwe bari muri gereza zo mu Rwanda. Nkibaza ikibazo kijyanye n’uburyo abafungwa bo mu Rwanda babayeho byatuma bavuga ukuri nyako”.

Me BIJU-DUVAL akomeza agira ati, “Mwe ntimuzi Leta y’u Rwanda, ndabyumva ko ibyo mvuga byagira n’uwo birakaza, ariko mwibaze ubuzima bw’umutangabuhamya tuzabona ku ikoranabuhanga, asabwa gutanga ubuhamya afunzwe. Erega mujye musoma ibyegeranyo bya Amnesty International, nibwo muzamenya uko Leta y’u Rwanda iteye”.

Bakiri kuri ya Filimi mbarankuru, “The Rwanda’s Untold Story”, Me LÉVY na we wunganira Bucyibaruta ashinja mugenzi we uhagarariye abaregera indishyi ko avuga ibidafatika; ku bijyanye n’intagondwa z’abahutu zahanuye indege.

Me FOREMAN wari ukomojweho yisobanura avuga ko ubutabera butahamije icyaha abahutu b’abahezanguni; ko ahubwo ubutabera bahanaguye icyaha kuri FPR.
ATI, “ Hari ubushakashatsi bwavugaga ko imbunda yahanuye indege yari mu kigo cya Kanombe, kandi cyari mu maboko y’ingabo za Leta ziyobowe n’umuhezanguni.

Niba mwasabye ko ino Filimi yerekanwa, mugomba no kwemera ko abavuga ibinyuranye nayo babibabwira. Naho iby’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda byo ndabyumva, ariko ntaho bihuriye n’urubanza. Mwe icyo mushaka ni ugutesha agaciro ubwizerwe bw’abahamya, mushaka kwigarurira imitima y’abari mu rukiko”.

Aha yunganirwa na mugenzi we Me GISAGARA, uboneraho kuvana urujijo mu cyumba cy’iburanisha agatanga umucyo.
Ati, “Ntabwo turi hano nk’abakozi ba Leta y’u Rwanda mubyumve, hano duhagarariye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, kandi b’abere”.

Bisaba ubwitonzi

Me BIJU-DUVAL wunganira Bucyibaruta avuga ko bisaba ubwitonzi mu bintu bihuriranye. Ati, “Nyakubahwa Perezida, nimwe mwivugiye ko harimo uruhurirane. Kandi uruhurirane rusaba kwitonda, kuko imbere yacu hari ubuzima bw’umuntu ukurikiranyweho ibyaha bikakaye, bihanishwa igihano gikakaye.

Iby’abatangabuhamya b’I Kigali turabizi, uwabishaka yareba amaraporo akorwa, harimo n’aya Amnesty International. Nta kindi cyadufasha usibye kwitonda, tukongera tukitonda”.

Ishami rishinzwe abatangabuhamya mu bushinjacyaha bw’u Rwanda rivuga ko abatangabuhamya baba batekanye, ngo n’ikimenyimenyi hari abajya gushinjura kandi bajyanywe n’Ubushinjacyaha.

Karenzi Theoneste uyobora iryo shami agira ati, “Ntakibazo niko basanzwe (abunganira abaregwa) kandi bibaye ari byo ntabwo haboneka témoins ba defense (abatangabuhamya bashinjura) kandi arabafite bafunze. Ikindi uretse ko bakoresha inyubako na logistics z’u Rwanda! Haba hari intumwa y’Urukiko rwa Paris (attache Judiaciare muri ambassade yabo mu Rwanda).

Niwe uba uri hafi y’umutangabuhamya n’umusemuzi”. Anavuga uyu musemuzi ashyirwaho n’urukiko, rukaba ari narwo rumuhemba.

Mu manza zabanje, hakunze kubonekamo abatangabuhamya bafunzwe, bakabutangira ku ikoranabuhanga. Mu rubanza rwa Neretse Fabien rwabereye I Buruseli mu Bubiligi 2019, habonetse abatangabuhamya bafunzwe n’abakiri muri gereza.

Abatanze ubuhamya bagifunzwe barimo: Nzanana Dismas wari Superefe wa Busengo mu Ruhengeri na Bizimana Jean Sauveur wari Burugumesitiri wa Ndusu. Undi ni Muhorakeye Charlotte wacitse ku icumu, akaba yari afungiye gucuruza ibiyobyabwenge(inzoga zitemewe), yari yarakatiwe umwaka umwe (ubu yaba yarafunguwe).

No mu zindi manza, ubuhamya butangwa n’abafunzwe buhabwa agaciro kandi bukizerwa. Nubwo butaba bwatangiwe mu rukiko, ariko abatangabuhamya bumvirwa ku ikoranabuhanga abari mu rukiko bareba, kandi bafashijwe n’abakozi barwo.