Print

"Hari gahunda yo kongerera umushahara wa Mwarimu n’uw’abakozi b’utugari"-Minisitiri w’Intebe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 May 2022 Yasuwe: 7284

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022,Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yayoboye ikiganiro n’abanyamakuru ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko niyo ibiciro ku masoko bitazamuka,Leta y’u Rwanda yari yatangiye kuganiro ku kibazo cy’umushahara wa mwarimu ndetse n’abakozi b’utugari.

Ati "Twagifatiye ingamba n’ubundi zigikomeza.Murabizi twari twatangiye kuzamura 10% by’umushahara wa mwarimu buri mwaka.Hashize imyaka 3 ku ngengo y’imari ya leta twongera 10% ku mushahara wa mwarimu.

Ikibazo gihari nuko ku mwarimu wo mu mashuri abanza aba ari make kuko uwo mu mashuri yisumbuye aba menshi kuko aba yisumbuyeho gatoya.Ndagira ngo mbabwire ko hejuru ya 10% ryagiye ryiyongeraho na nubu twongeraho,hari ibindi duteganya bizaba ari byiza ku mushahara wa mwarimu."

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari n’ibindi guverimoma iri gutegura bizagira ingaruka nziza ku mushahara wa mwarimu.

Ati “Umwarimu n’abakozi bo mu tugari batekerejweho ku buryo ibyabo nibimara gutungana kandi ntibizatinda, tuzabibatangariza.”

Kuva mu kwezi kwa 3 muri 2019, Guverinoma y’u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu ho 10 ku ijana ry’umushahara yari asanzwe ahabwa ndetse na nyuma y’aho wakomeje kuzamurwa gusa ntabwo urabasha kugera ku rwego ubahaza.

Leta y’u Rwanda yagiye ikora byinshi byerekeranye no kuzamura imibereho myiza ya mwalimu, birimo gutera inkunga Umwalimu SACCO.

Ibyo bigakorwa nk’uburyo bwo kuyongerera ubushobozi bwo guha inguzanyo zifasha abarimu kwiyubakira amacumbi no gukora imishinga itandukanye ibabyarira inyungu.

Mu kunganira abarimu kandi, abarimu b’indashyikirwa bagenda bahabwa ibihembo binyuranye.

Buri mwaka tariki ya 5 Ukwakira ubwo haba hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, mu Rwanda hahembwa abarimu babaye indashyikirwa kurusha abandi mu byiciro bitandukanye birimo abigisha mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye.


Comments

emmanuel 4 July 2022

Nibyiza ko mwarimu na e s b’utugari baganiriweho bizabafasha kwiteza imbere Kandi bizamure n’ ireme ry’ ubirezi. Mwarimu akora akazi gakomeye akabona make Kandi ariwe soko y’iterambere ry’igihugu ntawe ugira icyo akora ataragihawe na mwarimu. Akwiriye guhabwa agaciro gakomeye. Murakoze


nitwa patrick mu karere ka Nyamasheke. 24 May 2022

Ndi umwarimu muri pirimeri. Ni ukuri let’s niturwaneho dore abaturage baranadusuzugura. Ndahinnye mutuvuganire.


Marc 19 May 2022

Nubundi Leta n’umubyeyi ikomeze kurebera abarimu Bomu mashuri Abanza kuko umushahara bahabwa,uracyari muto cyane.


19 May 2022

Ubyumwarimu sacco byo mwibivuga kuko mwe ntimubizi, inguzanyo kumushahara itavamo nikibanza,none NGO ibafash@ kubaka amacumbi? NibakAbeshye niyo uyatse usigara uhebwa 3000,ubwose ko muvugango hahembwa Ababaye indashyikirwa, umuntu umwe mugihugu bahemba gusa ,batubeshye girink@ ,turacyennye


19 May 2022

Umwarimu wa secondary se we ntazongezwa?! Babonye umushahara we uhagije?!


I’m teacher of primary in gasabo district 18 May 2022

Ni byiza kuba mukomeze gutekereza kuri mwarimu.aha ndashimira leta y’u Rwanda yadushyiriyeho umwarimu sacco ariko turacyafite imbogamizi kunyungu sacco iduca igihe duhawe inguzanyo,hakwiye kurebwa uburyo zagabanika cyane nko kuri emergency umwarimu ayifata ari ukwirengera ariko ugasanga niyo baduca inyungu y’umurengera ubwose baba badufashije iki?midukorere ubuvugizi inyungu zigabanuke.murakoze


Mugabowishema Theodore 18 May 2022

Leta izarebe ukuntu izajya yubakira abarimu inzu zitazagira icyiguzi,cyane nkuwa primary,kuko biragoye kwakira ariyamafaranga ngo unayubakemo.


Mugabowishema Theodore 18 May 2022

Leta izarebe ukuntu izajya yubakira abarimu inzu zitazagira icyiguzi,cyane nkuwa primary,kuko biragoye kwakira ariyamafaranga ngo unayubakemo.