Print

AS Kigali ishaka kwisubiza igikombe cy’Amahoro yageze ku mukino wa nyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 May 2022 Yasuwe: 1112

AS Kigali ifite igikombe giheruka cy’Amahoro yatwaye muri 2019 itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1,yasezereye Police FC maze igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2022.

Mu mukino wo kwishyura wahuje AS Kigali na Police FC kuri uyu wa Gatatu,warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 mu gihe umukino ubanza wa 1/2 AS Kigali yari yawutsinze 1-0.

Police FC yashakaga kwishyura iki gitego yari yatsinzwe,yafunguye amazamu ku munota wa 6 ku gitego cyatsinzwe na Antoine Dominique, ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku mupira yari ahawe na Hakizimana Muhadjiri.

Aboubakar Lawa yaje kukishyura ku munota wa 37, ni nyuma y’uko Iyabivuze Ose yari yitsinze maze Bakame akawukuramo ukarihukira ku kirenge cya Lawal wahise awushyira mu nshundura.

Police FC yakomeje gushaka igitego kindi ndetse iza kukibona ku munota wa 57 gitsinzwe na Antoine Dominique n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Rutanga Eric.

Byongereye imbaraga Police FC kuko yasabwaga ikindi ngo igere ku mukino wa nyuma, gusa ntabwo byaje kuyihira kuko ku munota wa 89, Shabani Hussein Tchabalala yaboneye AS Kigali igitego cya kabiri.

Nsabimana Eric Zidane wa Police FC yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 90+2, ni ku ikosa yakoreye Mukonya agahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Igitego cya Tshabalala cyajyanye bidasubirwaho Abanyamujyi ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro kuko imikino yombi byarangiye itsinze ibitego 3 - 2.

Kuri uyu wa Kane,Mukansanga yahawe akazi gakomeye ko kuzayobora umukino w’ishyiraniro uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Mu mukino ubanza wari wakiriwe na Rayon Sports,amakipe yombi yanganyije 0-0 mu mukino wabihiye bikomeye abanyarwanda.