Print

Chia Seeds, igihingwa cyaturutse Amerika y’Amajyepfo cyerera amezi atatu ikilo kikagura 3000frws!

Yanditwe na: Ubwanditsi 18 May 2022 Yasuwe: 3070

Gahunda y’ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ya 2018-2024 (Strategic Plan for Agriculture Transformation 2018-24) igaragaza ko uruhare rw’ubunzi bworozi mu iterembere ry’ubukungu mu myaka yatambutse rwari ku gipimo cya 5.3% naho uruhare rw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa hanze y’igihugu rukaba rwari ku gipimo cya 3.8%.

Ibi bigaraza ko hakenewe gushirwa imbaraga mu ishoramari n’ubushakashatsi mubihingwa bishya ndetse n’ubworozi byazamura impuzandengo y’ibyoherezwa hanze (Export Crops).

Ikinyamakuru Umuryango cyakoze ubucukumbuzi ku gihingwa gishya kizwi nka “organic Organic Chia Seed” nka bimwe mu bihingwa abanyarwanda batandukanye bitabiriye guhinga babifashijwemo na Sociyete y’ishoramari mu buhinzi n’ubworozi izwi kwizina rya AKENES AND KERNELS LTD. Iyo Sosiyete nyarwanda ikaba yaratangiye ubushakashatsi ku gihingwa cya Organic Chia Seeds ahagana mu mwaka wa 2017 mbere y’uko yinjira mu bikorwa nyir’izina mu mwaka wa 2019.

Igihingwa cya “organic Organic Chia Seed” kizwi nk’igihingwa ngenga bukungu gishya mu Rwanda.

Organic Chia Seeds, ni igihingwa cyamamaye cyane muri Amerika y’Amajyepfo, cyerera amezi atatu uhereye igihe watereye kandi kikaba kidasaba byinshi kuko kidakenera ifumbire mvaruganda n’umuti wica udukoko(pest cides).

Abahinzi bo mu gice cy’Intara y’Iburasirazuba cyane cyane mu Turere twa Ngoma na Kirehe bavuga ko iyi mbuto nshya yaje bita Organic Chia Seed yabavanye mu bukene kuko kuyihinga bitagora, ikenera igihe gito cy’amezi atatu uhereye igihe yaterewe kandi ikilo cyayo kikagura ibihumbi 3000frw, hegitari bakayisaruraho hagati y’ibiro 800 na toni imwe.

Akenes and Kernels Ltd, sosiyete y’abanyarwanda babaga hanze bakaza gufata icyemezo cyo kuza gushora imali mu Rwanda niyo yazanye ubu bwoko bw’igihingwa ibuvanye muri Amerika y’Amajyepfo.

Achile BIZIMANA , Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi n’iterambere muri Akenes and Kernels Lt davuga ko igitekerezo cyo kuza gushora imali mu Rwanda bakivanye muri Rwanda Day ya 2017 yabereye mu Bubiligi Perezida Paul Kagame agasaba abayitabiriye ko n’ubwo baba hanze ariko bagomba no gukomeza gutekereza u Rwanda.

Batekereje kuza gushora Imali bahitamo ubuhinzi, ngo kuko bumvaga ari bwo bufitanye isano y’ako kanya n’umuturage bashakaga guteza imbere ariko imbogamizi iba igihingwa bahinga.

Bizimana yagize ati: “twakoze ubushakashatsi ku mbuto zinyurnye hirya no hino ku isi zishobora kwera no mu Rwanda ariko zazana impinduka. Twakoze ubushakashatsi ku mbuto z’ibihingwa zirenga 26, nyuma uko dukomeza ubushakashatsi dusigaranamo 6 ariko tuza gukomezanya na Organic Chia Seeds, imbuto twakuye muri Amarika y’Amajyepfo”.

“Twahisemo Organic Chia Seed muri ibyo bihingwa kuko yera vuba, ntikenera ubuhanga buhambaye ngo igore abahinzi bato bato (ntikenera ifumbire mvaruganda), umusaruro wayo urabikika kandi igiciro ku isoko kiri hejuru cyane bituma bivana umuturage mu bukene vuba”.

Bizimana akomeza kandi avuga ko batangiye ubushakashatsi ariko banakorana n’Ikigo cy’Ubuhinzi mu Rwanda (RAB) ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI)!

N’ubwo Akenes and Kernels Ltd itarabona ibyangombwa byose bikenewe bihagije byo gucuruza uyu musaruro ku masoko mpuzamahanga, ubu bamaze guhinga ibihe by’ihinga 3 kandi abaturage bagiye babona amafaranga yabavanye mu bukene ari nako bagira uruhare iterambere ry’igihugu binyuze mu misoro.

Mutaganzwa Protais, ayobora Koperative y’abaturage bo muri Ngoma barenga 400 bitabiriye guhinga Organic Chia Seed yitwa KOTUNGO avuga ko bamaze kweza toni zigera kuri 396 , mu bihe by’ihinga 2 bazejejemo zikaba zarabinjirije agera kuri miliyari 1 na miliyoni 200. Hakaba hari n’umusaruro biteze uri mu mirima ugera kuri toni 150 biteze kuzavanamo akabakaba miliyoni 450 zirenga.

Mutanganzwa agira ati:” iyi mbuto ni nziza kuko yera vuba, twayibonyemo amafaranga menshi twivana mu bukene, bamwe baguze amamoto, bubaka amazu, hari abaguze amasambu,tutibagiwe ubuzima busanzwe bwo kwishyura abana mu mashuli, gutunga ingo zacu n’ibindi, ni imbuto nziza cyane”.

Nyamara, n’ubwo Organic Chia Seed ari igisubizo ku bukene mu baturage Akeenesl iracyahura n’ibibazo.

Ubuyobozi bwa Akenes and Kernels Ltdbuvuga ko abaturage bamaze kumenya ko Organic Chia Seed igira amafaranga bakayitabira ariko bamwe bakabikora mu kavuyo hazamo abamamyi bayihinga mu buryo butemewe kandi abayobozi ba Koperative bakakira umusaruro wabo, ndetse Akenes and Kernels Ltdyaba yishyuye igice cy’umusaruro wabonewe isoko ntibahere bayoboke ba Koperative ahubwo bagahera kuri babandi bazanye umusaruro bamamye.

Karamaga Francois, Umuyobozi muri Akernels
ushinzwe ubuhinzi bwa Organic Chia Seed no gukurikirana inyandiko zisabwa ngo umusaruro ugenzwe ku isoko mpuzamahanga avuga ko bahuye n’ikibazo cy’umusaruro uruta kure uwo bari biteze banafitiye ibyangomwa by’imirima uzeramo yujuje ubuziranenge. Bakaba kandi baranashidikanyije ku buziranenge bw’umwe muri uyu musaruro.

Yagize ati: ”Mu gihembwe cy’ihinga gishize twahuye n’ikibazo cy’umusaruro mwinshi tutadafiye isoko n’ibyangombwa byawo ariko rero umwe n’umwe unashindikanwaho ku buziranenge bwawo, tukaba twaragombaga kubanza kuwupimisha no kuwushakira isoko ari nayo mpamvu hari abatinze kwishyurwa nanubu, ariko turagenda tuwushakira isoko ari nako twishyura ku buryo ugera kuri 80% umaze kwishyurwa”.

Ubundi Organic Chia Seed ihingwa na Akenes and Kernels Ltd cyangwa se abahinzi bakorana nayo ntigomba kujya mu murima watewe imiti yica udukoko cyangwa se wafumbijwe ifumbire mvaruganda mu gihe cy’imyaka itatu gishize. Hakoreshwa imborera gusa kandi bagahinga imbuto iva mu bigo byemewe kuyicuruza ku rwego mpuzamahanga (Certified Organic Chia Seeds) .

Karamaga kandi avuga ko Akenes and Kernels Ltd ifite ikibazo cy’ibyangombwa bimwe na bimwe basabwa ku isoko mpuzamahanga aho baba bagomba kugira inyandiko ziherekeza ubusabe bwabo zivuye mu nzego za leta, ariko mu gihe gishize bakaba barabonye ibyangombwa by’ubuso buri munsi y’umusaruro wabonetse, iyi nayo ikaba yabarabebereye indi mbogamizi yo kubona uko bagurisha umusaruro wose wabonetse.

Gusa bari gupima imirima y’abaturage bose uko bagize Koperative zihinga ku buryo umusaruro uzajya uza bazajya baba barawukurikiranye ingano n’ubuziranenge byawo, utibagiwe no gushyiraho ingano y’ubuso abashaka guhinga batajya munsi byibuze.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu Mapambano Nyilidandi Cyriaque avuga ko Organic Chia Seed yahinduye ubuzima bw’Abaturage kuko bayibonyemo amafaranga menshi yabafashije mu kwikenura, kwitabira ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza n’izindi gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage.

Ku kibazo cy’abaturage batarishyurwa, Visi Meya Mapambano avuga ko batakibona nk’ikibazo kiremereye kuko ubusanzwe Akenes and Kernels Ltd yagiye ikorana neza n’abaturage ndetse n’ubu igenda yishyura uko ibonye isoko ry’umusaruro yakiriye.

Ku kibazo cy’ibyangombwa byemeza ko ubuso umusaruro wavuyemo bwari mu mirima yujuje ubuziranenge, byatumye Akenes and Kernels Ltd itabona ibyangombwa bihagije biyemerera kugurisha umusaruro wose yakiriye ku masoko mpuzamahanga, Visi Meya avuga ko ubusanzwe ibi byangombwa NAEB yashoboraga kubitanga bitiriwe binyura ku Karere ariko bagiye kureba icyo bakora ngo bafashe Akenes and Kernels Ltd .

Yagize ati”: ubundi ikibazo si ibyangombwa kuko na NAEB yari kubitanga bitiriwe binyura ku Karere, ariko rero ubu tugiye kureba ibyo basabwa tubafashe, uretse ko twanasabye inzego bireba ndetse bikaba biri no gukorwa, gushyiraho amabwiriza agenga iki gihingwa”(regulations).

Visi Meya avuga kandi ko bafite ikizere ko hari abandi basabye kwinjira mu buhinzi bw’iki gihingwa, bityo abaturage bakaba babona n’ahandi bagurishaho umusaruro wabo atari Akenes and Kernels Ltdg usa.

Ubuyobozi bwa Akenes and Kernels Ltd buvuga ko kuba hari abandi baba bashaka kuza ku isoko ari byiza kuko umusaruro ukenewe ku isi ari mwinshi. Gusa bagasaba ko Leta yashyiraho amabwiriza agenga ubuhinzi bw’iki gihingwa vuba kuko abaza batubahiriza ubuzirange bakwica isoko ry’u Rwanda n’abayihinga bahahingira ubusa babona amafaranga y’intica ntikize.

N’ubwo mu nkingi ya gatatu ya gahunda ya Leta y’impinduramatwara mu buhinzi kuva muri 2018-2024 Leta iteganya korohereza abashoramali mu buhinzi ibafasha kubona ibyangombwa bibafasha kugeza ku isoko mpuzamahanga umusaruro utunganyijwe no kubona ibyangombwa mpuzamahanga byo kuwugeza ku masoko anyuranye, inzego zayo n’ibigo bifite aho bihurira n’ubuhinzi ndetse n’amasoko y’umusaruro wabwo ntiziragera ku rwego rw’ubwuzuzanye busesuye bubasha korohereza abashoramali babigana.

Abashoramali baracyahura n’ikibazo cyo kusiragizwa batumwa inyandiko zisa n’izo batanze aho baraye bavuye! Utirengagije n’icyuho cya ruswa cyaturuka ku bakwitwikira aka kajagali.

Muri iyi gahunda mpinduramatwara mu buhinzi kandi biteganyijwe ko bikwiye kugera muri 2024 ibikomoka ku buhinzi u Rwanda rugemura mu hanze byararwinjirije miliyoni 537 z’amadolari zivuye kuri 378, hagahangwa imirimo ifite aho ihurira n’ubuhinzi ibihumbi 360, ivuye ku bihumbi 60! Ukurikije uko Organic Chia Seed ikenewe ku isoko mpuzamahanga, mu gihe Leta n’inzego bireba bakongera imbaraga mu korohereza ishoramari mu gihingwa cya Organic Chia Seed bikaba byafasha cyane muri iki cyerekezo.

Umuyobozi ushinzwe Imali n’Igenamigambi muri Akenes and Kernels Ltd, Yves Ndayisenga avuga ko kuva 2019 bamaze kohereza ku isoko mpuazamahanga umusaruro wa Organic Chia Seeds ungana na toni 240 ufite agaciro kari hagati ya miliyari 1 na miliyari 2.

Mu bubiko kandi aho bakorera mu cyanya cy’inganda i Masoro bakaba bahafite undi musaruro ungana na toni 1500 barindiriye ibyangombwa byawo ngo nawo bawohereze ku isoko, ukaba ufite agaciro kari hagati ya miliyari 9 na miliyari 12. Mu bijyanye n’ubukungu bw’igihugu, uretse gutanga akazi, muri uyu mwaka wa 2022 gusa Akenes and Kernels Ltd imaze kwinjiza mu isanduka ya leta miliyoni zirenga 480 z’imisoro.

Organic Chia Seed ikaba ari gihingwa cy’inyongeramirire! Muri 2018 ku isoko mpuzamahanga hagurishijwe Organic Chia Seed zifite agaciro ka miliyari 1100 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba biteganyijwe ko kugeza muri 2025 bizazamukaho hafi 22%! Ikaba ikunzwe mu bihugu by’Uburayi na Aziya kandi batayeza. Bayirya bayikozemo amavuta, cyangwa se bakarya imbuto zayo zisanzwe.

Akenes and Kernels Ltd irateganya ko mu mpera z’uku kwezi kwa gatanu izaba yabonye ibyangombwa mpuzamanga biyemerera nayo kuyicuruza ku masoko mpuzamahanga, atari ukuyigemura gusa, ikaba yanayicuruza ku isoko ry’u Rwanda, abanyarwanda bakayihinga ariko banayirya nabo.


Comments

umuhoza 25 October 2022

iki gihingwa cya duteje ubukene bukomeye kuko hashize umwaka urenga abagemuye umusaruro batarishyurwa