Print

Uburanga bw’abakobwa babiri bitabiriye Miss Rwanda bari guca ibintu i Kigali(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 19 May 2022 Yasuwe: 1956

Bamwe mu bakobwa barimo kurushaho kwamamara i Kigali umunsi kuwundi babikesha irushanwa rya Miss Rwanda harimo Nkusi Lynda, Umukundwa Clemance.

Nkusi Lynda n’umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2021 ntiyagira amahirwe yo kwegukana ikamba na rimwe, yongeye kugerageza amahirwe muri uyu mwaka wa 2022 ari naho yamamaye cyane mu bitangazamakuru no kumbugankoranyambaga haba ku bari basanzwe bamuzi ndetse n’abatamuzi kubera agashya yakoze ko kwikura mu irushanwa byatunguye benshi ndetse bitanamenyerewe.

Icyo gihe havuzwe impamvu zitandukanye zaba zaratumye yikura mu irushanwa rya Miss Rwanda icyakora cyo uyu mukobwa we yirinze kugira icyo abitangazaho.

Umukundwa Clemence wamamaye ku izina rya Cadette yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019, n’umwe mu bakobwa bavuzwe cyane muri iryo rushanwa kubera uburanga bwe n’ikimero byavugishije benshi icyakora nawe ntiyigeza agira amahirwe yo kugira ikamba yegukana.

Kuva icyo gihe uyu mukobwa yakomeje kwamamara ndetse no gukurikirwa na benshi, bamwe mu bahanzi bagezweho hano mu Rwanda batangira kumukoresha mu mashusho y’indirimbo zabo harimo umuhanzi Confy bakoranye indirimbo ndetse banavugwa mu rukundo bitewe n’uko bakundaga kugaragara kenshi bari kumwe icyakora aba bombi nta numwe wigeze agira icyo atangaza ku mubano wabo uretse kwemera ko bari inshuti gusa.

Cadette yakoreshejwe mu ndirimbo zitandukanye kugeza ubu aherutse kugragara mu ndirimbo nshya ’Jojo’ ya Platin umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda ndetse twavuga ko ari muri bamwe bamaze igihe mu ruhando rwa Muzika kandi bagikomeye.

Aba bakobwa bombi bongeye kwamamara nyuma yo guhurira muri Filimi ’Love&Drama’ bahuriyemo n’umunyarwenya uzwi nka ’Zabamisedcall’.