Print

Ibya Miss Rwanda bikomeje kuzamba !Umwe mubakobwa bitabiriye iri rushanwa agiye ku gana inkiko

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 19 May 2022 Yasuwe: 3561

Nyuma y’ifungwa ry’umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up ryateguraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda , ibintu bikomeje gufata indi ntera muri bamwe baryitabiriye ndetse hari n’abari kugana inkiko.

Biravugwa ko umwe mu bakobwa batsinze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 wari umaze umwaka atarishyurwa n’umuteranguka we ari gushaka ubutabera kugirango ahabwe igihembo cye ,bivugwa ko kandi yagerageje kumenyesha Rwanda Inspiration Back Up inshuro nyinshi ariko kumwishyura bikomeje kugorana .

Uyu mukobwa utarabonye ibihembo bye yatsindiye yatangaje ko yasabye sosiyete yagombaga kumuhemba kubahiriza ibyo yemeye ariko muri 1,800,000 FWR bamugombaga ,bamuhayemo make yo kumwikiza andi arategereza agaheba.

Uyu mukobwa ni umwe mu bamaze gufata icyemezo cyo kugana inkiko kugirango nawe ahabwe ubutaberra ,mu gihe hari abandi nabo bakiri kwishyuza abaterankunga batarubahiriza ibyo bemeye.

Undi mukobwa twamenye ko afite ikibazo nk’iki ni uwatsindiye rimwe mu makamba yatanzwe mu 2020.

Tariki 31 Ukwakira 2013, nibwo Rwanda Inspiration Backup yegukanye isoko ryo gukurikirana (management) Nyampinga, mu rwego rwo kugabanya impungenge zimwe na zimwe zaterwaga no kuba Nyampinga yabaga adafite abamukurikirana.

Kuva Rwanda Inspiration Back Up yatorwa kugeza ubu impinduka zaragaragaye cyane muri iri rushanwa kuva ku myumvire yari isanganywe n’ababyeyi kugeza ku bihembo umukobwa yahabwaga amaze kuritwara.