Print

Rutahizamu Joao Felix aravugwaho gutwarwa umukunzi na mugenzi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 May 2022 Yasuwe: 626

Rutahizamu wa Atletico Madrid,Joao Felix aravugwaho kuba ari mu gahinda nyuma y’aho umukobwa bari mu rukundo,Magui Corceiro ngo yaba yaramuciye inyuma akagirana ibihe byiza n’umukinnyi wa Sporting Lisbon witwa Pedro Porro

Nubwo aba bombi bihutiye guhakana ibivugwa ko bafitanye umubano w’ibanga,ngo bagaragaye bari gusomana mu ibanga.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 wa Atletico Madrid yakundanye n’umukinnyi wa filime Magui kuva 2019.

Muri iki cyumweru, Magui yashinjwe guca inyuma Felix ukinira ikipe ya Atletico Madrid ku wundi mukinnyi mugenzi we w’umupira w’amaguru Porro.

Video yagiye ahagaragara,yagaragaje Porro yirengagiza ubusabe bw’abana bato benshi bamusabaga umupira yari yambaye nyuma y’umukino,ahubwo aragenda awuha Magui.

Indi yafatiwe mu kabyiniro nijoro yaciye ibintu, yagaragaje aba bombi bari kumwe ndetse bemeza ko bombi bashobora kuba barimo gusomana.

Magui ahakana ibivugwa,yagize ati: "Ndamutse nshaka gusomana n’umuntu byimbitse, ntabwo nabiterwa n’irari, cyangwa ngo mbikorere ahantu hatiyubashye [VIP] nka hariya ku ibaraza.

Nanjye sinumva impamvu abo basore bafashe iyo videwo bakayitangaza mu buryo nka buriya ntibibuke kumfata amajwi ndi kuvugana no guhobera abandi bantu bari bahari, abandi basore, abakinnyi.

Kubera ko niba dushaka kuganira kuri Magui Corceiro buri gihe ari kumwe nabakinnyi ..... harimo ibintu byinshi."

Yongeyeho ati: "Nta gusomana kwabaye, nta kintu na kimwe."

Mu gihe ibihuha bibi byo kuri interineti bikomeje kwiyongera, Magui yagize ati: "Natangiye gusobanukirwa intera biri gufata."Biri kurenga umurongo kandi biri kunshyira mu bihe bibi, na Joao.

Uyu mukobwa nyamara yemeye ko yahuye na Porro.Ati"Nahuye na Porro mu mezi make ashize mu buryo butunguranye dusangirira mu itsinda kandi kuva icyo gihe twagize ibihe byiza, turi inshuti nziza cyane, ndamukunda, aratangaje kandi abantu bamuzi bazi ko ari umuntu mwiza cyane."

Uyu mukobwa nawe yemeje ko afitanye umubano usanzwe na Magui gusa avuga ko nta rukundo bafitanye.




Magui yavuzweho guca inyuma Felix yikundanira na Porro