Print

Dr Vincent Biruta yerekekeje Bwongereza kunoza ibiganiro byanyuma byo kwakira abimukira

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 19 May 2022 Yasuwe: 351

Ku wa 18 Gicurasi 2022 ubwo yageraga muri iki gihugu, Dr Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel.

Byagarutse ku kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko no kurushaho gushimangira ubufatanye iki gihugu kigirana n’u Rwanda mu bijyanye n’ubukungu.

Minisitiri Priti Patel abinyujije kuri Twitter yavuze ko yishimiye kwakira Minisitiri Dr Biruta i Londres. Yakomeje avuga ko bari gukora ibishobora byose kugira ngo gahunda yo guhererekanya abimukira itangire gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Turi gushyiramo imbaraga kugira ngo ubufatanye bwacu bwa mbere ku Isi bugamije guca icuruzwa ry’abantu no gukumira impfu z’abagwa muri English Channel butangire gushyirwa mu bikorwa ariko hanabungabungwa ubuzima bw’abari mu kaga.”

Ku wa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Aya masezerano agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n’abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, aherutse gutangaza ko abimukira ba mbere bari muri iki gihugu bamenyeshejwe gahunda yo kwimurirwa mu Rwanda.

Yavuze ko nibagera mu Rwanda “bazahabwa amahirwe yo kubaka ubuzima bushya” bafashijwe n’inkunga izatangwa n’u Bwongereza.

U Bwongereza busobanura ko buzatanga inkunga yo kwifashisha mu bikorwa by’iterambere bigirira akamaro abo bimukira n’abaturwanda muri rusange.

Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’andi mahugurwa mu masomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Kugeza ubu, umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi. Hagati ya tariki 2 na 8 Gicurasi, bibarwa ko nibura u Bwongereza bwakiriye 792 binjiye mu gihugu bakoresheje ubwato buto.