Print

Bobi Wine vs Lt Gen Muhoozi: Batangiye guterana amagambo kuri Twitter

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 May 2022 Yasuwe: 1204

Abanya Uganda benshi ndetse n’abakurikirana politiki y’iki gihugu ubu bari kuvuga ku byo umunyapolitiki akaba n’umuhanzi Bobi Wine yasubije umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen Muhoozi Kainerugaba kuri Twitter.

Uyu Muhoozi uzwiho gukoresha Twitter cyane yabonye igishushanyo cyakozwe kigaragaza Bobi Wine nawe bari kurwanira urukweto rwa Museveni hanyuma yandikaho ati "Njye na murumuna wanjye muto Kabobi tujya impaka ninde ushobora kwambara inkweto za data! Ndashimira umushushanyi mwiza muri Uganda ... Ikintu!"

Ibi Bobi Wine abibonye,yamusubije ko atari umuvandimwe we, kandi ko akora ikosa ryo kwibwira ko Uganda iri mu byo se (Museveni) azamuraga.

Ati "Ntabwo ndi umuvandimwe wawe kandi ntabwo mpatanira inkweto za so. Ufite uburenganzira ku nkweto za M7, inka ndetse n’ingofero ye. Ikosa rimwe ukora ni ugutekereza ko Uganda ari imwe mu mitungo ya so uzaragwa."

Hari benshi barimo kunenga Bobi Wine kubyo yavuze n’abari kumushima ko atariye ururimi kuri ibi byakozwe n’uyu musirikare ukomeye muri Uganda.

Mu bitekerezo birenga ibihumbi 2000 byatanzwe kuri ubu butumwa bwa Bobi Wine benshi bagaragaje bashyigikiye Bobi Wine ku kwamagana ubu butumwa bwa Muhoozi gusa hari n’abandi bamubwiye ko nta hangana ririmo hagati yabo kuko Muhoozi amenyereye politiki.

Museveni aheruka gutsindwa amatora yari ahatanyemo na Perezida Museveni uri hafi kumara imyaka 40 ku butegetsi.