Print

U Rwanda n’u Burundi bari hafi gukemura ikibazo cy’abagerageje ’Coup d’État’ muri 2015

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 May 2022 Yasuwe: 1138

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ko ibiganiro ku guhererekanya abagerageje gushaka gukorera ’Coup d’État’uwari Perezida w’u Burundi muri 2015 gikomeje kuganirwaho.

Ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru,Minisitiri Ngirente yavuze ko iki kibazo kiri hafi kurangira cyane ko aricyo cyabaye imbarutso yo kutumvikana ku ibihugu byombi.

Yagize ati "Iki kibazo ndagira ngo mvuge ko kirimo kuganirwaho kandi ibiganiro bigeze kure, ntabwo ndajya kubabwira ngo hazabaho guhererekanya kanaka na kanaka, ntabyo guhererekanya ndi buvuge hano."

"Ariko ndagira ngo mbabwire ko iyo Guverinoma ebyiri ziyemeje kuganira ikibazo zirakiganira."

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda n’u Burundi zimaze iminsi zohererezanya intumwa ziva mu Burundi zijya mu Rwanda cyangwa ziva mu Rwanda zijya i Burundi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi uri kubyuka ugana aheza.

Yakomeje ati "Ntabwo nabijya mu mizi bimwe haracyanozwa ibigomba gukorwa ariko ndagira ngo mbabwire ko umubano wacu n’u Burundi urimo kugenda ubyuka, umera neza, n’imipaka ikaba izafungurwa mu gihe cya vuba. Icyizere kirahari kandi ni icyemezo cyafashwe n’ibihugu byombi, cyo kugira ngo umubano ubyuke kandi ubyuke neza."

Kuwa 08 Gashyantare uyu mwaka,Perezida Kagame yijeje ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzasubira mu buryo vuba bidatinze.

Ati "Mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza, Abarundi n’Abanyarwanda babane nk’uko byari bisanzwe ndetse n’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekako bijyanye no ku mupaka tugenda tubyumvikanaho n’Abarundi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi mu 2015 ubwo hageragezwaga umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza. U Burundi bwashinje u Rwanda kuba inyuma y’uwo mugambi ariko rubihakana rwivuye inyuma.

Kuva icyo gihe inzego zose mu bihugu byombi zagiye zikora ibishoboka byose ngo ibi bibazo bikemurwe ariko bikagenda biguru ntege.

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 hagaragaye impinduka nziza ku kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi; hari icyizere ko vuba aha ibihugu byombi bizagirana imigenderanire n’ubuhahirane nk’uko byahoze.

Mu mpera za Kanama 2020, Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Burundi zahuriye ku Mupaka wa Nemba zemeranya kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu, nk’inzira igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro yari imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.

Mu Ukwakira 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, bagaragarizanya ubushake bwo gusubiza umubano mu buryo.

Mu mwaka ushize, abaguverineri b’u Rwanda n’u Burundi bagiranye ibiganiro bitandukanye bigamije kubyutsa imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Nko mu Ukwakira 2021, aba bayobozi bahuriye ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, bemeranya kongera imbaraga mu bufatanye bugamije kurwanya ibyaha.

Na mbere u Rwanda ni rwo rwatangiye rushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 b’Umutwe wa RED Tabara uburwanya, bafatiwe mu Ishyamba rya Nyungwe mu 2020.

U Burundi nabwo muri Kanama 2021 bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bafatiwe muri icyo gihugu bambutse binyuranyije n’amategeko.

Muri uko kwezi kandi u Rwanda rwahaye u Burundi abagabo babiri b’Abarundi bafatiwe ku butaka bwarwo bakekwaho kwiba amafaranga y’umucuruzi bakoreraga mu Mujyi wa Bujumbura.

Ku wa 19 Ukwakira 2021, u Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu Mutwe w’Iterabwoba wa FLN, bari baherutse gufatirwa ku butaka bw’icyo gihugu.

Perezida Ndayishimiye yohereje intumwa ye mu Rwanda nyuma y’uko aheruka kurusengera, arusabira umugisha mu masengesho yo gushimira Imana no gusengera u Burundi akorwa mu mpera z’umwaka muri iki gihugu.

Aya masengesho yasabiyemo u Rwanda yasobanuye byinshi ku mubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga itanu urimo agatotsi.