Print

Finlande yatangaje ko itacyakiriye intwaro za Kirimbuzi za NATO ku butaka bwayo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 19 May 2022 Yasuwe: 1593

Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Finlande, Sanna Marin, yatangarije ikinyamakuru cyo mu Butaliyani mu kiganiro cyasohotse ku wa kane ubwo yasuraga i Roma, mu ihuriro ry’umuryango w’abibumbye ko igihugu cyabo kitazemera ko NATO izana intwaro za kirimbuzi cyangwa se ibirindiro byayo byagirikare ku butaka bwayo.

Minisitiri Marin yabitangarije itangazamakuru mu kigniro cyasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022 avuga ko ibikorwa nk’ibi bitari mu mishyikirano yo kuba umunyamuryango Helsinki(amurwa mukuru wa Finlande irimo).

Ibiro bye byavuze ko Marin yabwiye ikinyamakuru Corriere della Sera ati: "Nta nyungu (muri NATO) yo gushyira intwaro za kirimbuzi cyangwa ibirindiro muri Finlande."

Marin, aru mu ruzinduko i Roma kugira ngo abonane na mugenzi we w’Ubutaliyani Mario Draghi, yavuze ko yizera ko iki kibazo cyakemuka binyuze mu biganiro.

Ku wa Gatatu nibwo Finlande na Suwede byasabye kwinjira mu muryango wa NATO, muryango ugizwe n’abanyamuryango 30, icyemezo cyatewe n’Uburusiya bwateye Ukraine.

Minisitiri w’intebe wa Suede ,Magdalena Andersson ,nawe yatangaje ko igihugu cye ko kidashaka ibirindiro bya NATO bihoraho cyangwa intwaro za kirimbuzi ku butaka bwacyo.

Sorce:metro.us