Print

"Muri iyi minsi ntabwo bimeze neza bihangane"-Umutoza wa Rayon Sports abwira abafana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 May 2022 Yasuwe: 1162

Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão Reyes,yasabye imbabazi abafana b’iyi kipe nyuma yo gutsindwa na mukeba wabo APR FC ibitego 2-1, bagatakaza amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Aganira n’itangazamakuru, Jorge Paixão yavuze ko bifuzaga gutwara iki gikombe ariko bikaba bitakunze, asaba abakunzi ba Rayon Sports imbabazi kuko babatengushye kandi barabashyigikiye mu bihe bikomeye.

Ati "Twabuze igikombe, twifuzaga cyane iki gikombe twashakaga kugitwara. Ndashaka gusaba imbabazi abakunzi bacu, bihangane, ni abafana b’agatangaza. Muri iyi minsi ntabwo bimeze neza bihangane."

Yakomeje avuga ko ari umukino yari yiteguye ahereye ku kantu gato ariko amakosa bakoze niyo yatumye batakaza umukino.

Uyu mutoza yavuze ko mu mezi 3 amaze muri iyi kipe hari byinshi yabonye ku buryo ayitoje umwaka utaha batwara igikombe.

Ku rundi ruhande,umutoza wa APR FC,Adil Mohamed,yihenuye ku bafana ba Rayon Sports,avuga ko ikintu cyamufashije kuyitsinda ari ukubera ko nta byangombwa afite.

Ati "Ibanga ni uko nta byangombwa ngira, ni ryo banga, ni uko nta byangombwa ngira. Ni umukino wa 6 nkina na Rayon Sports mu myaka 3 maze hano, Rayon Sports ntabwo yaje mu makipe 5 ya mbere, nta gikombe cy’Amahoro, ntabwo yigeze isohoka mu mikino Nyafurika kuva Adil yaza muri 2019, nta byangombwa. "

Kuva yaza muri APR FC muri 2019, amaze guhura na Rayon Sports inshuro 6 harimo 4 za shampiyona n’ebyiri mu gikombe cy’Amahoro. Muri iyi mikino baganyijemo 2 yose ubusa ku busa, ayitsindamo 4 (2-0, 1-0, 2-1 na 2-1).