Print

Umunyamukuru Baker Samuel yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 20 May 2022 Yasuwe: 1353

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane Tariki ya 19 Gicurasi 2022, ubera mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba .


Mu butumwa uyu munyamakuru yasangije abamukurikira kurukuta rwe rwa Instagram yifashishije amafoto yyagize ati “Gushyingiranwa ni icyemezo cy’ubuzima bwawe bwose. Guhitamo rero uwo mwashakanye bikwiye nimwe mubintu byingenzi mubuzima bwacu. Uyu munsi nashakanye n’inshuti yanjye magara”.

Baker Samuel BYANSI yambitse impeta y’urukundo umukunzi we (Fiancée) Uwase Jocelyne ku ya 12 Gashyantare 2022.

Baker Samuel BYANSI nyuma yo kwambika impeta uyu mukunzi we yatangaje ko hashize imyaka ibiri akundana na Uwase Jocelyne wanyuze umutima we, bigatuma amurutisha abandi bakobwa bose yamenye. Yavuze ko yakunze Jocelyne kubera ko ari we mufana we wa mbere ukunda ibyo akora. Ati: “Umukunzi wanjye tumaranye igihe cy’imyaka 2 n’amezi arengaho. Ikintu mukundira cyane ni ukubera ko ari we mufana wa mbere ngira, akunda ibyo nkora kandi abiha agaciro”.

Ati “Nawe akunda inkuru zicukumbuye “Investigative stories” so she is supportive”. Yunzemo ko Jocelyne ari we mujyanama afite, ati“Kandi ni we mujyanama mukuru nsigaye mfite yaba mu buzima busanzwe ndetse no mu kazi”. Ku bijyanye n’igihe bateganya gukora ubukwe, yavuze ko ari muri uyu mwaka wa 2022. Ati “Ubukwe bwacu turabuteganya muri Summer y’uyu mwaka Imana nidutiza ubuzima”.

Baker Samuel BYANSI ni umunyamakuru wa Royal Fm mu kiganiro ‘Face of the Nation’ kiba buri ku wa Gatandatu kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa yine za mu gitondo (8am to 10am). Amaze umwaka n’igice akora muri iki kiganiro kibanda ku makuru acukumbuye y’ibiba bigezweho mu gihugu n’andi anyuranye, kigatumirwamo abantu batandukanye barimo na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta n’iz’abikorera. Yakoze kandi kuri Radio / TV 10.

Uyu musore watangiriye urugendo rw’itangazamakuru kuri Goodrich TV, magingo aya akora kuri Royal FM, akanakorana ibiganiro mbarankuru ‘Documentary’ na BTN TV, TV10 ndetse na M28 Investigates. Muri 2019 afatanyije n’abandi banyamakuru batangije M28 Investigates ikora inkuru zicukumbuye gusa, ikanigisha n’abandi kuzikora. Baker Samuel ni umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ)n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura(RMC).