Print

Umusore n’umukunzi we bashatse kwigana Jack na Rose muri TITANIC biviramo umwe urupfu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 May 2022 Yasuwe: 1512

Umusore n’umukunzi we bashatse kwifotoza yiganye Jack na Rose bo muri filime ya Titanic birangira bombi bahanutse bagwa mu mazi ahasiga ubuzima.

Aba bombi bari mu bwato bwitwa Izmit Marina mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwo muri Turkia,mu ntara ya Kocaeli.

Benshi mu barebye filimi ya Titanic yasohotse muri 1997,bibuka agace karimo Jack azamura umukunzi we Rose hejuru ku bwato akamujya inyuma bakarambura amaboko.Uku niko uyu musore yashakaga ko we n’umukunzi we babigenza ntibyabahira birangira ahasize ubuzima.

Aba bombi bakomoka muri Turkia bagiye ku migozi y’ubwato barimo kugira ngo bifotoze posteur yiswe ’King of the World’ yafashwe na Leonardo DiCaprio na Kate Winslet muri filime Titanic.

Bwana Furkan Ciftci n’umukunzi we Mine Dinar, bombi bafite imyaka 23, ntibahiriwe kuko barohamye mu nyanja bagerageza kwifotoza muri ubwo buryo, gusa ngo bari banyoye inzoga nyinshi mu rugendo barimo baroba.

Ciftci yararohamye mu gihe Mine Dinar yarokowe nyuma y’iyi mpanuka yabaye ku cyumweru gishize.

Abarobyi babonye bombi baguye bihutira gutabara, bakiza Mine nyuma yo gufata ku nkoni yo kuroba.

Yajyanwe ahari umutekano, ariko umukunzi we Ciftci aburirwa irengero,ariko ubutabazi bwarahamagawe kugira ngo bashakishe uyu musore w’imyaka 23.

Mine yajyanywe mu bitaro na ambulance mu gihe umubiri wa Ciftci wakuwe mu nyanja yapfuye n’itsinda ry’abahanga mu kwibira nyuma y’amasaha abiri arohamye.

Mine yabwiye polisi ko we na mugenzi we batekereje ko byaba bishimishije bakoze ’Titanic pose’, bityo barambuka barenga ntarengwa y’ubwato hanyuma batakaza uburinganire bagwa mu mazi.

Amashusho ya CCTV yerekanaga ibihe bya nyuma by’aba bombi bari kuroba mbere yo kwigira inama mbi yabyaye ibibazo.