Print

Hahishuwe impamvu ibicurane birimo kuzahaza benshi muri iyi minsi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 20 May 2022 Yasuwe: 3785

Hashize iminsi abantu barembejwe n’indwara y’ibicurane bamwe bagatekereza ko yaba ari Covid yihinduranyije bitewe nuko bamwe bari bamenyereye kuyirwara bagakira bitabasabye kugana Ikigonderabuzima.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Radiotv10 ubwo yari yasuye Ikigonderabuzima cya Gatenga mu Karere ka Kicukiri mu Mujyi wa Kigali, bamugaragarije ko batewe impungenge cyane n’ibicurane byabibasiye.

Umwe muri aba baturage yavuze ko imiterere y’ibi bicurane idasanzwe ku buryo bamwe bari kujya kwivuza bakeka ko ari icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “None se umuntu arakorora, akitsamura kandi inkorora gukira ntibyoroshye, umutwe ukakurya, ibintu byatuyobeye kandi si umwe si babiri ni hirya no hino.”

Undi na we avuga ko yacitse intege, agahinda umuriro nk’urwaye Malaria ku buryo bagize impungenge z’ubu burwayi.

Ati “Grippe nari nsanzwe nyirwara ariko ni ubwa mbere nyirwaye nkamera gutya, ahubwo njye birantunguye bambwiye ngo ni ibicurane bisanzwe ndwaye kuko numvaga na Malaria irimo none Malaria barayivuze.”

Inzobere mu buvuzi bw’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, Dr Batamuriza Kayitesi Mukara, avuga ko ubusanzwe hari virusi zigira ubukana kandi bigaterwa n’ibihe n’ikirere kiba kigezweho.

Ati “Muri saison (gihe) hari virusi zifite ubukana nubundi uzagira ibicurane bifite ubukana kuko biriho biraterwa na Virusi ifite ubukana.”

Avuga ko kandi iyo iyi virusi ifashe abantu ibazahaza bitewe n’ubudahangarwa bw’imibiri yabo.

Ati “Ushobora wowe kujya mu bitaro ariko mugenzi wawe we yayandura ntajyemo kubera ko iyo ingezemo, abasirikare b’umubiri wanjye bafite uburyo bakora bashobora kuyirwanya cyangwa bakayirwanya ku kigero runaka ku buryo nshobora kugira ibimenyetso bitanambuza kujya mu kazi ariko wowe wagira ibimenyetso bigatuma ushobora no kujya kuri Oxygene.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, buherutse kugira icyo buvuga kuri ibi bicurane buti"uri gihe hagati y’ukwezi kwa 2 n’ukwa 6 imibare y’abarwara grippe (seasonal flue) iriyongera. Iyi mibare irushaho ndetse kuzamuka mu bihe byegereza umukamuko w’imvura y’itumba.”