Umushahara fatizo u Rwanda rwagize umaze imyaka isaga 40 ugiyeho, aho byari biteganyijwe ko umuntu wese ukorera abandi, atagomba guhembwa munsi y’igiceri cy’ 100 Frw ku munsi.
Ntakizere gihari gifatika kigaragaza ko uyu mushahara fatizo uzahinduka kuko igihugu kikiri munzira y’amajyambere kandi kigikeneye gukorana n’abashoramari mpuzamahanga.
Hari abavuga ko n’ubundi abategereje ko umushahara fatizo washyirwaho bazakomeza gutegereza igihe kirekire, kuko n’imyaka ishobora kuzagera mu icumi nta kirahinduka.
Abavuga ibi babishingira kukuba abashoramari badakunda gukorera ahari abakozi bahenze kandi baba bakeneye inyungu, igihugu nacyo kibakeneraho kurema akazi ku bene gihugu bacyo.
Karegeya J.Baptiste asobanura ko urugamba RDB irwana rwo gukurura abashoramari, itakwemera ko rubangamirwa na MIFOTRA yashyiraho umushahara fatizo ugakumira babashoramari baziba icyuho kinini mu ibura ry’akazi mu Rwanda.
Yagize ati “u Rwanda ruri gukurura abashoramari kandi bakunda aho abakozi badahenze.rero aho kugirango leta izamure umushahara fatizo kuburyo umufundi ava kuri 5k ku munsi akagezwa ku 10k , byaruta hakagumaho ibyo bitanu ariko akazi kagahabwa benshi”