Print

Ifoto ya Israel Mbonyi akiri muto yavuzweho na benshi mu gutera urwenya(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 20 May 2022 Yasuwe: 2011

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Gicurasi 2022 Israel Mbonyi arizihiza umunsi w’isabukuru ye y’Amavuko ashima Imana aho igejeje ikora k’ubuzima bwe.

Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yamenyesheje abakunzi be ko kuwa 20 Gicurasi aribwo yabonye izuba yifashishije ifote ye yo mu bwana ari ku igare.

Mu butumwa buvanze no gusetsa Israel Mbonyi yagize ati"Barambwiye ngo uyu munsi 20/05 nibwo navutse".

Ibi byatumye abakunzi be bamwifuriza umunsi mwiza w’amavuko bamwifuriza ibyiza byinshi bituruka ku Imana ndetse banamwereka ko ari umugisha muri rubanda kubw’imirimo akora cyane iy’ivugabutumwa irokora benshi.

View this post on Instagram

A post shared by MBONYI (@israelmbonyi)

Mu bamwifurije isabukuru nziza harimo ibyamamare bitandukanye birimo Aline Gahongayire bahuje umuhamagoro mu bihangano byabo, Dada Kabendera wamamaye mu mwuga w’itangazamakuru nka TK( Tijara), Umunyarwenya Clapton Kibonge wifashishije iyo foto ya Mbonyi yo mubwana maze agira ati’ isabukuru nziza Umunyonzi".

Israel Mbonyi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zasannye imitima ya benshi zirimo’Nzibyonibwira,kumarembo,Ibihe, Urwo Rutare aherutse gushyira hanze n’izindi nyinshi.


Comments

9 November 2022

Ndagukunda cyane