Print

Dore uko umwami Mswati III atoranya abakobwa b’amasugi bavamo umwamikazi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 20 May 2022 Yasuwe: 3408

Igihugu cya Eswatini cyahoze cyitwa Swaziland ari nacyo gihugu muri Afurika kikigira amahame ya cyami ,aho umwami wacyo Mswati III , ari we ufata ahanini imyanzuro ikomeye mu gihugu. Ni na bwo bumaze imyaka myinshi muri iki kinyejana.

Eswatini ni igihugu cyakoronejwe n’Ubwogezereza ,usanga imibereho yabo ya buri munsi ntaho ijya gutanira n’iy’Abongereza.Urego nko gufata icyayi nyuma y’ifunguro rya kumanywa.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo Umwami Mswati III yagihinduriye igihugu cye izina kubera ko Swaziland yajyaga kuvugika nka Switzerland(U Busuwisi),Igihugu cyo ku mugabane w’Uburayi .Gusa ni ingingo itaravuzweho rumwe n’abantu.

Mswati III yavutse tariki ya 19 Mata 1969,ubu afite imyaka 54 .Ni we uhagarariye umuryango w’i Bwami.Se umubyara yitwa Umwami Sobhuza II.

Byagenze ute ngo arongore abagore 15?

Umwami Mswati III afite abagore 15 n’ubwo Leta imugenera abagore babiri gusa.Buri mwaka haba ibirori bidasanzwe mu gihugu,ari nabyo umwami arongora umugore mushya.

Ubusanzwe kugira ngo ahitemo abagore ,haba ibirori ibwami aho abakobwa biyerekana mu mbyino bakabyinira i Bwami mu birori biba birimo abashyitsi benshi baba babyitabiriye.

Aba bakobwa bitabira ibi birori baba bafite ibyuma mu biganza, bifatwa nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko bakiri amasugi,uretse ibyo kandi abo bakobwa nta kintu baba bambaye gitwikira amabere yabo byakabaye biyarinda kugaragara ku karubanda.

Ibi ni bintu bisanzwe mu muco wabo ,kabone n’iyo bamwe mu bagore baho bagiye I Burayi cyangwa ,iyo bagarutse baba baziko bagomba kwambara batyo hejuru ntanakimwe kihatwikiriye.

Muri aba bakobwa baba batararongorwa ,muri uko kubyina biyerekana I ho umwami aba agomba guhitamo umugore mushya .Biba bishoka ko mu baba bayitabiriye ,ashobora kubura n’umwe ahitamo.

Eswatini ni igihugu gituwe n’abaturage 118,000 ,ni cyo giguhu gifite abaturage bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA benshi muri Afurika kuko abagera kuri 27% barayanduye.

Kimwe cya kabiri cy’abari munsi y’imyaka 20,bafite virusi itera SIDA .Ibi bikaba biterwa ahanini n’umuco wabo witwa”Swazi”. Ubabuza gukoresha uburyo bwose bwo gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye.

Kungeza ubu umwami Mswati III amaze gutandukana n’abagore 3, akaba amaze kubyara abana 30.