Print

Rusizi: Umugore yanze ko bashyingura umugabo we wiyahuye kubera imigenzo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 May 2022 Yasuwe: 2449

Umugore wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi uherutse gupfusha umugabo we yiyahuye, yanze ko bamushyingura hataraboneka umugozi yimanitsemo ngo bakamushyingurane ngo kuko ari ko bisanzwe bigenda.

Umugabo witwa Ngarambe Janvier yapfuye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki 17 Gisurasi ubwo umugore we yatahaga agasanga umugabo we yapfuye yimanitse mu mugozi.

Umurambo wa nyakwigendera icyo gihe wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma, wagombaga gushyingurwa kuir uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022.

Ubwo abagize umuryango wa nyakwigendera, inshuti n’abaturanyi berecyeze ku Irimbi rya Gihundwe ahazwi nko ku Gaturika ngo bashyingure nyakwigendera, babuze akagozi kasanzwe kamanitsemo nyakwigendera ubwo basangaga yapfuye.

Umwe mu bari muri uyu muhango, yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko umugore wa nyakwigendera yahise ahagarika umuhango wo gushyingura, avuga ko badashobora kumushyingura ako kagozi katabonetse ngo bakamushyingurane.

Muri aka gace k’Iburengerazuba, basanzwe bafite umuco ko iyo umuntu yapfuye yiyahuye, bamushyingurana n’icyo yakoresheje mu kwiyahura nk’umugozi yaba yimanitsemo.

IVOMO:RADIOTV10