Print

Umubyeyi wa Kylian Mbappe yateye benshi urujijo kubera ibyo yatangaje ku hazaza h’uyu rutahizamu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 May 2022 Yasuwe: 2303

Ku cyumweru saa yine z’Amanywa nibwo rutahizamu Kylian Mbappe azatangaza aho azakina umwaka utaha hagati ya PSG asanzwemo na Real Madrid yakuze afite inzozi zo gukinamo.

Ikinyamakuru Sky Italy kivuga ko Kylian Mbappe ubu ari hafi gusinyana amasezerano mashya na PSG nubwo havugwaga ko yamaze guhakanira PSG.

Nyina wa Kylian Mbappe witwa Fayza Lamari,yatangaje ati"Twumvikanye na Real Madrid na Paris Saint-Germain. Kylian niwe uzahitamo.

Ibyatanzwe na PSG na Real Madrid birasa. Bireba Kylian ubu, azafata icyemezo ”.

Abahagarariye Real Madrid baganiriye na Fayza Lamari, nyina wa Kylian Mbappe, na Delphine Verheyden umwunganira mu mategeko,kuko bari biteze ko hazabaho kongera amasezerano bari bumvikanyeho mu mpeshyi ishize. Ariko, ntibari biteze ko habaho inzira nkiyi igoranye.

Amakuru avuga ko abahagarariye Mbappe basabye Real Madrid yari yiteguye kwishyura PSG miliyoni 200 z’amayero kuri Mbappe mu mpeshyi ishize,ko bazibaha kuko nta mafaranga yo kumugura azatangwa kuko azigurisha.

Amakuru adasanzwe avuga ko Paris Saint-Germain yahaye Kylian Mbappe kuba nyiri umushinga wabo wa siporo bivuze ko yagira uruhare mu bakinnyi n’abatoza binjira.

Iyi kipe y’Abafaransa irifuza hasi hejuru kugumana Mbappe kugeza nubwo ngo bamuhaye umushahara wa miliyoni 4 z’amapawundi buri kwezi no kumuha amafaranga yo kumusinyisha angana na miliyoni 100 z’amayero.

Abanyamakuru bakomeye mu gutangaza ukuri ku byerekeye isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi barimo uwitwa Di Marizio.