Print

IFOTO Y’UMUNSI:Salima Mukansanga yishimiye guhura n’abayobozi muri Siporo barimo Masai Ujiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 May 2022 Yasuwe: 2824

Kuri uyu wa Gatandatu,mu Mujyi wa Kigali habereye Inama yiga ku Iterambere rya Siporo muri Afurika ‘Moving Sports Forward Forum’.

Yahuriyemo abafite aho bahuriye n’ibikorwa bya siporo muri Afurika, abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abakinnyi n’abandi. Yateguwe ku bufatanye bw’Umuryango Giants of Africa na Basketball Africa League.

Umunya-Nigeria Masai Ujiri uyobora Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, washinze Giants of Africa yashimye intambwe yatewe mu guhuriza hamwe abahuriye muri siporo mu kurebera hamwe iterambere ryayo.

Yagize ati “Twishimiye kuba hano uyu munsi. Ni umwanya wo kureba iterambere ryagerwaho muri siporo, dufatanyije.’’

Perezida wa Basketball Africa League, BAL, Amadou Gallo Fall, yagaragaje ko siporo ishobora kuba inkingi y’iterambere rya siporo.

Ati “Twizera ko Basketball ishobora kwifashishwa nk’intwaro yateza imbere Afurika muri rusange. Nishimiye kubona abantu twakoranye bakora ibintu bikomeye.’’

Mu ifoto yashyizwe hanze n’Ikinyamakuru IGIHE,umusifuzi mpuzamahanga Salima Mukansanga yagaragaye yishimye cyane nyuma yo guhurira muri iyi nama yiga ku Iterambere rya Siporo muri Afurika iri kubera i Kigali,na Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa,Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors yo muri Canada na Amadou Gallo Fall uyobora BAL.