Print

Coco Gauff wakunzwe na benshi muri Tennis yarangije amashuri yisumbuye bigoranye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 May 2022 Yasuwe: 849

Coco Gauff usanzwe ari umwe mu bakinnyi bakiri bato bahagaze neza muri Tennis,yongeye ikindi kintu cyiza ku myirondoro ye kuko yarangije amashuri yisumbuye.

Uyu mwana w’umukobwa winjiye mu bakinnyi bakomeye ku isi afite imyaka 14,akigarurira imitima ya benshi,yamaze kurangiza amashuri yisumbuye aho yifotoje yambaye ikanzu mu mujyi wa Paris aho yitegura gukina imikino ya Roland Garros itangira kuri iki cyumweru.

Coco Gauff yagowe no guhuza amasomo ye na gahunda ye idasanzwe yo gukora ingendo hirya no hino ku isi mu marushanwa atandukanye ya Tennis [WTA Tour], yarangije gusoza ayo masomo ku myaka ye 18 nubwo atanabashije gukorera ibirori iwabo muri Amerika ahubwo yizihije iyi ntsinzi ari mu mujyi akunda cyane wa Paris aho yitegura irushanwa rikomeye rya ROLAND-GARROS.

Gauff yarangije amasomo ye muri Florida Virtual Flex kandi yakuye impamyabumenyi ye mu ishami ry’uburezi muriFlorida nyuma yo kumara imyaka 4 ishize yiga.

Gauff yagerageje gusaranganya igihe cy’ishuri n’umwuga we wa tennis. Yishimiye iyi ntsinzi afata amafoto yambaye ikanzu imbere y’umunara wa Eiffel i Paris - aho arimo kwitegura gukina Ejo.

Mu kiganiro yagiranye na Forbes muri 2020 , Gauff yavuze uburyo umwuga we wo gukina wateje ibibazo bidasanzwe ku myigire ye.

Kuri ubu Gauff ni nimero 18 ku rutonde rw’isi mu bagore bakina Tennis,WTA. Azahura n’umunya Canada Rebecca Marino mu cyiciro cya mbere cya French Open, itangira kuri iki cyumweru.