Print

Miss Ruzindana Kelia yagaragaje uruhare rwe mu gufasha Urubyiruko kwiga Amateka no gukunda Igihugu

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 21 May 2022 Yasuwe: 500

Ku Musozi wa Rwesero mu Karere ka Nyanza hatashywe ku mugaragaro Ingoro y’Amateka yo Kwigira kw’Abanyarwanda yitezweho gufasha abenegihugu kuvoma ku isoko nzima no gusobanukirwa amateka nyayo y’u Rwanda.

Nyampinga w’Umurage wa 2022, Ruzindana Kelia, yavuze ko azakomeza gushyira ingufu mu gushishikariza urubyiruko gusura ingoro z’umurage no kumenya amateka y’u Rwanda kugira ngo rukurane umuco wo gukunda igihugu.

Mu butuwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko urubyiruko rukeneye kumenya aho u Rwanda ruva ndetse n’aho rwerekeza, nk’abayobozi b’ejo hazaza bazavamo abarimu,Abaganga, ndetse n’abandi...

View this post on Instagram

A post shared by MISS HERITAGE 2022🇷🇼👑 (@_keliaruzindana_)

Ruzindana Kelia n’umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ndetse yakunze no kugaragara ku mwanya wa mbere mu bakobwa babaga bahigitse abandi mu majwi ubwo batorwaga.