Print

RDB yafashe ingamba zikakaye mu rwego rwo kurandura burundu serivisi mbi mu mahoteli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 May 2022 Yasuwe: 840

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022,haraye habaye umuhango wo gutanga ibihembo uzwi nka ’Star Awarding Ceremony 2022 wabaye ku nshuro ya gatanu,muri Kigali Serena Hotel.

Muri uyu muhango,Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yashimiye hoteli zahawe inyenyeri, azisaba kurushaho gutanga serivisi nziza kugira ngo u Rwanda ruhore ku isonga.

Yanenze kandi Serivisi mbi zikomeje kuvugwa mu mahoteli,yemeza ko hagiye kujya hafatwa ibihano bikarishye cyane birimo no kumanura mu nzego abitwaye nabi.

Clare Akamanzi yagarutse ku kamaro k’ubukerarugendo ku bukungu bw’u Rwanda, avuga ko “Bugira ingaruka kuri buri rwego rw’iterambere, kuva ku buhinzi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ibindi.”

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda ishora akayabo mu kwamamaza ubukerarugendo, kugira ngo ikomeze ikurure abakerarugendo bityo ubukungu bw’u Rwanda bubyungukiremo.

Icyakora ibi byose bishobora guhinduka umuyonga mu gihe amahoteli yo mu Rwanda atakwikubita agashyi ngo ahindure umuvuno, yige kujya atanga serivisi nziza igihe cyose kandi kuri buri wese, kabone n’uwaba agiye kunyweramo amazi gusa.

Nk’urwego rureberera amahoteli, RDB iri kwiga ku ngamba zizatuma itangwa rya serivisi rirushaho kugenda neza mu Rwanda, bityo ntiribe agatotsi mu mbaraga zishyirwa mu guteza imbere ubukerarugendo.

Zimwe muri izo ngamba harimo ko hoteli zose zigiye kujya ziyoborwa n’abantu babyigiye, babikora kinyamwuga kandi babifitiye impamyabushobizi.

Ubusanzwe hari ubwo hoteli yabaga iyobowe n’umuryango utabifite ubumenyi, umukiliya yabona serivisi nziza ugasanga uwo aregeye ni umubyeyi w’umwana wamuhaye serivisi mbi, bityo ntibitange umusaruro.

Ati “Tugiye kandi gusaba hoteli zose gukoresha abantu bafite impamyabushobozi zikwiriye. Nta muntu uzayobora hoteli atabifitiye ubushobozi."

Ikindi ni uko hoteli zigiye gutegekwa gushyiraho uburyo bwemerera abakiliya bazo kuzibwira uko bahawe serivisi (feedback), kugira ngo niba hari ibikenewe gushyirwamo imbaraga bikosorwe mu gihe cya vuba.

Indi mpinduka igiye kuba muri uru rwego ni uko hazashyirwaho uburyo hoteli zimanurirwa urwego, ku buryo nka hoteli yari ifite inyenyeri eshanu ishobora gusubizwa ku nyenyeri eshatu, byose bigaterwa na serivisi izajya itanga ku bakiliya bayo.

Uyu muyobozi yongeyeho ko uburyo bwiza bwo kwamamaza igihugu atari ugukoresha amakipe nka Arsenal na Paris Saint Germain gusa, ahubwo ko ari “Ugutanga serivisi nziza. Dukwiriye kumenya ko umuntu wese uje muri hoteli [akwiriye] kuhagirira ibihe byiza.”

Yanagarutse ku kamaro ko gutanga inyenyeri kuri hoteli, ati “Bituma abakiliya bamenya icyo bitega kuri hoteli, bigatuma hoteli zahawe inyenyeri zigira inshingano yo gukora ibijyanye n’urwego rwazo.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko batazihangira serivisi mbi, ati ““Gukomeza gukora amakosa ni ibintu tutakwihanganira kuko bigira ingaruka ku byo dukora no ku isura y’igihugu muri rusange. Tugomba gukoresha uyu mwanya tureba icyo ibisubizo twakiriye twabyigiraho.”

Hagaragajwe ko rusange urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rurimo kwigobotora ingaruka za Covid-19, kuko abakiliya n’amafaranga yakirwaga y’uru rwego yamaze kuzamuka, abanyamahoteli basabwa gukomeza gukorana imbaraga.

Ibi birori byabaye mu gihe habura ukwezi kumwe ngo u Rwanda rwakire inama mpuzamahanga ihuza ibihugu bihuriye mu muryango ukoresha Icyongereza (CHOGM), izaba muri Kamena.

Hoteli zashyizwe mu byiciro bine, kuva ku zahawe inyenyeri imwe kugera ku zahawe inyenyeri enye, bitewe n’urwego rwa buri yose. Nta hoteli yahawe inyenyeri eshanu muri uyu mwaka.

Muri rusange, hoteli 10 muri 32 zahawe inyenyeri ziri hanze ya Kigali, mu gihe izindi zose ziri mu Mujyi wa Kigali. Nta hoteli yo mu Ntara y’Amajyepfo yahawe inyenyeri muri uyu mwaka, mu gihe Nyungwe Top View Hill Hotel yo mu Karere ka Nyamasheke yahawe inyenyeri eshatu.

IVOMO:IGIHE