Print

REG BBC yasezerewe muri #BAL 2022 mu mukino warebwe na Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 May 2022 Yasuwe: 1205

Ikipe ya REGBBC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo #theBAL 2022 yasezerewe muri iyi mikino nyuma yo gutsindirwa muri 1/4 na FAP BBC yo muri Cameroon amanota 66 kuri 63.

Muri Uyu mukino warebwe na Perezida Kagame,REG BBC yari ihagarariye u Rwanda yari hasi mu gutsinda amanita igerageje yasezerewe nyamara yabonye amahirwe menshi mu have la kane.

Agace ka mbere karangiye FAP yo muri Cameroon iri imbere n’amanota 23 kuri 17 ya REG BBC yatinze kwinjira mu mukino.

REG BBC yagarutse mu gace ka kabiri igaragaza imbaraga zo gutsinda ikajya imbere ya FAP ariko uburyo bw’amanota bagerageje ntibwabahiriye.

Abakinnyi bari bitezwe nka Kenneth Gasana, Nshobozwabyosenumukiza na Walker bagowe n’uyu mukino byatumye igice cya mbere cy’umukino kirangira REG BBC ishyizwemo ikinyuranyo cy’amanota 5, itsinzwe amanota 36-31.

Mu gace ka gatatu REG BBC yananiwe gukuramo ikinyuranyo yari yashyizwemo na FAP kuko cyiyongereyeho amanota abiri kiba amanota 7.

REG BBC yagerageje ibishoboka byose kugira ngo ishake intsinzi mu gace ka gatatu ariko karangira itsinzwe amanota 55-48.

Iminota 10 y’agace ka Kane yari isigaye yari yitezwe na benshi,yagiye yorohera REG BBC ariko inanirwa kubyaza umusaruro amakosa ya FAP BBC.

Nubwo REG BBC yagerageje gushaka amanota mu masegonda ya nyuma y’umukino, amahirwe ntiyabasekeye kuko umukino warangiye batsinzwe na FAP amanota 66-63.

REG BBC yahise isezererwa mu irushanwa ry’uyu mwaka itageze ku ntego yari yihaye yo gutwara igikombe.