Print

Bidasubirwaho Mbappe yagumye mu ikipe ya PSG yamuhaye akayabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 May 2022 Yasuwe: 1604

Rutahizamu Kylian Mbappe,yatangaje ku mugaragaro ko agiye kuguma mu ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) imyaka itatu iri imbere,atera umugongo Real Madrid yakuze arota gukinira.

Nyuma y’igihe kinini uyu musore w’imyaka 23 bivugwa ko yamaze kumvikana na Real Madrid yo muri Espagne,kuri uyu wa Gatandatu yaciye impaka yemeza ko azaguma mu ikipe ya PSG y’iwabo mu Bufaransa.

Yagize ati "Nishimiye rwose gukomeza ibihe byiza hano muri Paris Saint-Germain. Kuguma i Paris, umujyi wanjye ”

Ndizera ko nzakomeza gukora ibyo nkunda hamwe namwe mwese… kandi tugatwarira ibikombe hamwe! Murakoze cyane ".

Nasser Al Khelaifi, Perezida wa PSG yagize ati“N’igihe kidasanzwe mu mateka ya PSG. Mbappé ubu abaye ibuye ry’ifatizo ry’umushinga w’ikipe mu myaka iri imbere, no mu kibuga.

Mfite ishema ryinshi kandi ndishimye cyane - tugiye gufungura amapaji meza cyane mu mateka yacu."

Uyu Rutahizamu mpuzamahanga w’Umufaransa yashyize ikaramu ku masezerano mashya na PSG azageza ku ya 30 Kamena 2025.

Amakuru aravuga ko Mbappe yahawe miliyoni 100 z’amayero ngo asinye amasezerano mashya ndetse ngo ashobora kuzajya ahembwa umushahara wa miliyoni 30 z’ama Euro ku mwaka.

Hejuru y’ibyo kandi, uyu musore azajya ahabwa uduhimbazamusyi ku bitego atsinze, gutsindira ibihembo nka Ballon d’Or, gutwara ibikombe nka Champions League n’ibindi bitandukanye.

Ni ubwa kabiri Mbappe yanga gusinyira Real Madrid, nubwo avuga ko ari yo kipe akunda kurusha izindi ku Isi. Iyi kipe yari yanamwifuje mu 2017 mbere yo kwerekeza muri PSG nk’intizanyo.

Ikinyamakuru Marca cyavuze ko impamvu yatumye Mbappe aguma Paris,ari uko ubwami bwa Qatar bwakoze ibishoboka byose bunyura kuri president w’ubufaransa,Emmanuel Macron,kugira ngo abafashe kwemeza uyu musore.