Print

Dore inama zishobora kugufasha nyuma yo gutandukana nuwo mwakundanaga

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 22 May 2022 Yasuwe: 668

Zimwe mu nama zishobora kugufasha mu gihe umaze gutandukana n’uwo mwakundanaga.

1. Irinde kugerageza abantu bose

Niba bibaye ngombwa ko haboneka impamvu igutandukanya n’umukunzi wawe, reka kumva ko abantu bose bashobora kuba bateye nk’uko uyu ateye kuburyo byanakwicira imibanire yawe n’abandi bantu bose.

2. Niba hari undi mwari mwaratandukanye mbere y’uko ubana n’uyu mutandukanye, nawe komeza umwirinde

Abantu benshi bakunda guhita bagarukira uwo bari baratandukanye na we nyuma yo gutandukana n’uwo bari barabasimbuje, nyamara umuntu aba asabwa kubirinda bose agatumbira imbere aho gusubira mu byahise.

3. Witekereza ko gutandukana na we bizagushyira mu kaga

Niba bibaye ngombwa ko utandukana n’uwo mwabanaga wikunva ko habaye ikintu kidasanzwe kuko ibi nabyo ni bimwe mu bigomba kuranga imibanire y’abantu kuko ntabatana batarabanye, ahubwo haranira kunva ko ibyiza biri imbere.

4. Irinde ikintu cyose gishobora kuba cyaguhuza n’uwo mwatandukanye

Mu gihe cyose wumva utarakira igikomere gitewe n’icyabatandukanije, irinde icyabahuza cyose usiba nimero ye ya telephone, email n’izindi nzira zisa n’izi zishobora kubahuza.

5. Irinde ibyo uwo mwatandukanye yatangaje ku mbuga zihurirwaho n’abantu benshi

Niba hari ibyo yatangaje kumbuga nka facebook,t witter ...wibisoma, wigira icyo wandikaho cyangwa ngo ube wareba n’amafoto yaba yashyizeho kuko ibi byose biba bishobora kugukurura mu gihe
utaramenyera.

6. Itondere kunva inama z’inshuti wasimbuje uwo mwari mukundanye

Urasabwa kwizera uwo mukundanye nyuma yo gutana n’uwa mbere, muri byose ariko witondere inama zerekeranye n’uko wakwitwara ku wo yasimbuye , twavuga nko kukubwira ngo umuhamagare umutetereza, cyangwa ngo muhure umuratira uwamusimbuye.