Print

Uwampa guhitamo nakongera nkaguhitamo! Umugore wa Meddy kwiyumanganya byamunaniye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 May 2022 Yasuwe: 1557

Mimi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashimiye byimazeyo umugabo we nk’umugabo uzi kubahiriza inshingano ze kandi neza avuga ko yishimira kuba amufite nk’impano yagenewe na Nyagasani, nawo aboneraho kandi gushimira zimwe mu nshuti z’uyu muryango agaruka kuri The Ben nk’inshuti y’akadasohoka bafite ibaba hafi umunsi ku wundi.

Yagize ati" Warakoze kuba impamvu yo kumwenyura kwange. Ndashaka kugushimira ko utabaye umufatanyabikorwa gusa ahubwo wanabaye umubyeyi mwiza wa Myla( Umukobwa wabo w’imfura), mbaye ndi uhitamo nakongera nkaguhitamo, ni wowe nifuza ubuzima bwange bwose, uri impano ikomeye nahawe umunsi mwiza rukundo rwange ndagukunda".

Ni ibyishimo bikomeye kuri Meddy ndetse n’umugore we ubu bizihiza umwaka bamaze babana akarusho ubu bakaba ari batatu kuko aba bombi baherutse kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa.

View this post on Instagram

A post shared by Mimi Ali Ngabo 🤍 (@itsmimiali)

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuwa 22 Gicurasi 2021 bwitabiriwa n’ibyamamare bya hano mu Rwanda biganje mu muziki ndetse bamwe baranamuririmbiye abandi bari bamugaragiye.