Uyu mukobwa umaze Iminsi avugwa mu rukundo na Diamond abinyujije ku rukutwa rwe rwa Instagram yatangaje ko ari ari kwa muganga aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma y’impanuka yakoze.
Amashusho yasohoye agaragaza abaganga bari gupfuka igisebe yagize ku ivi. Ariko ntavuga aho iyi mpanuka yabereye.
My manager keeps telling me Afya ni muhimu ila najua ntajiskia vibaya zaidi kutaka kucancell kwenye show kama hii naona bora nikapambanie stagini so pray for me .Am hurt 😞 and confused pic.twitter.com/rRRLIaxl6N
— Zuchu (@officialzuchu) May 22, 2022
Zuchu yakoze impanuka mbere y’amasaha macye ngo ataramire muri Nigeria. Yavuze ko ari mu rujijo ku cyemezo cyo gusubika iki gitaramo cyangwa niba yihangana agataramira abafana be.
Yavuze ko umujyanama we Dorice Mziray ari kumwinginga kugira ngo basubike iki gitaramo ‘kugira ngo babanze bite ku buzima bwe’.
Uyu mukobwa yasabye abafana be kumusengera, avuga ko n’ubwo ari mu bubabare aza kugerageza akajya gutaramira abakunzi be.
Muri Werurwe 2021 ni bwo Zuchu yanditse amateka avuguruye aba umukobwa wa mbere mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba wagize miliyoni imwe y’abantu bamukurikira kuri Youtube (Subscribers). Ibi yabigezeho mu gihe cy’amezi 11 gusa.
Zuchu yavuze ko ari guca mu buribwe bitewe n’impanuka yakoreye muri Nigeria
Zuchu yavuze ko umujyanama we ari kumusaba gusubika igitaramo bari bafite muri Nigeria