Print

Nyabihu: Babiri bafatanywe udupfunyika 2000 tw’urumogi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 May 2022 Yasuwe: 379

Kuwa 21 Gicurasi 2022 nibwo Mutoni Nyirasinumvayo w’imyaka 20 y’amavuko na Ndaruhutse Hamisi w’imyaka 26 bafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu bitwaje udupfunyika tw’urummogi.

Inkuru dukesha Radiotv10 ivuga ko aba bombi bafatiwe mu Mudugudu wa Ryabasenge wo mu Kagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, bari mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yavaga Mukamira yerekeza Ngororero.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari Mutoni Nyirasinumvayo ufite imyaka 20 y’amavuko na Ndaruhutse Hamisi w’imyaka 26.

Yagize ati “Aba bombi bafashwe ahagana saa kumi z’umugoroba, ubwo abapolisi bahagarikaga imodoka mu Mudugudu wa Ryabasenge, mu gusaka imizigo abagenzi bari batwaye baza kubona umufuka wari urimo ibirayi ahagana munsi harimo isashe yari irimo udupfunyika babwiye nyir’ umuzigo ari we Ndaruhutse ngo asuke hasi ibirayi basanga yari yabanje hasi isashe irimo udupfunyika tw’urumogi ahita atabwa muri yombi.”

Yakomeje agira ati “Ndaruhutse yahise avuga ko urwo rumogi ari urwa Nyirasinumvayo bari bari kumwe mu modoka ngo bakaba bari baruhawe n’umugabo we babana mu murenge wa Kanama wo mu karere ka Rubavu ari naho bari baturutse ngo barushyire abakiriya be bo mu karere ka Ruhango akaba yari buhembwe ibihumbi 20 Frw nyuma yo kurugurisha.

Yasabye abantu kureka gukomeza gukwirakwiza ibiyobyabwenge ahubwo bagashaka imirimo yemewe bagakora kuko ufashwe adashobora kwihanganirwa.