Print

Amafoto ya Shaddyboo ari mu nkweto z’agatangaza yongeye kuvugisha benshi(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 May 2022 Yasuwe: 2741

Uyu mubyeyi w’abana babiri uretse kuba abantu babona ko yihariye kubera udushya ahorana nawe ubwe yagaragaje ko ari ikintu yiyiziho kandi kimuteye ishema.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishije ifoto yambaye inkweto zikoze mu mwenda w’ikoboyi zigera hejuru zavugishije benshi maze agira ati" Yego nkunda kuba uwihariye".

Ni ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi mu bamukurikirana bamwe bagaragaza ko batishimiye uburyo ameze ariko abandi bamugaragariza ko bishimira uburyo aterwa ishema nuwo ariwe kandi bifasha benshi.

Shaddyboo aherutse guhishura ko ari mu rukundo n’umusore witwa Manzi bari bamaze imyaka itandatu baziranye.


Comments

keza 23 May 2022

Ntabwo wamenya ko ari mama w’abana!! Kwambara ubusa ntacyo bimubwiye.Kubera kwishakira isoko.