Print

Umuhanzikazi Fille Mutoni yasubiranye n’umugabowe Mc Kats nyuma y’igihe batabana

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 May 2022 Yasuwe: 849

Aba bombi ni bamwe muri Couple zizwi cyane mu Gihugu cya Uganda ndetse bimenyerewe ko bakunda gutandukana kenshi ariko bakongera bagasubirana.

Nkuko bitangazwa na bimwe mu binyamakuru byo muri iki Gihugu bivuga ko aba bombi bongeye kwemeranya kubana ku munsi mukuru wa ’Eid’ aho ngo byatunguye benshi kubera ko batiyumvishaga ko byakoroha ko basubirana kubera ko bapfuye ikintu gikomeye.

Bivugwa ko gutangira gushwana kw’aba bombi byatangiye ubwo Fille yashinjaga Kats kumuca inyuma kuva icyo gihe batangira kujya batandukana bakongera bagasubirana ariko bikaza kuba bibi cyane ubwo Kats yajyaga mu ruhame akavuga ko yanduye Virusi itera Sida kandi atabyumvikanyeho n’umugore we.

Ibi bikaba ari bimwe mu bintu byatumaga abantu biyumvisha ko gusubirana kw’aba bombi bigoye.

Inkuru y’uko aba basubiranye yamenyekanye ubwo Fille yarimo aririmba Kats akamuca mu ijambo akavuga ko basubiranye ndetse arimo no kumutegurira igitaramo kizabera muri Selena Hotel.

Ati" Twakunze umuziki, twarakundanye ubwacu kandi bikomeye.Ndi umufana wa Fille".

Fille nawe yahise yungamo maze agira ati" Byagusaba icyaro cyose ngo wite ku mugabo wawe. Ndagushimiye kubwo kunyitaho, ubu tumaze imyaka icumi muri uyu muziki. Kats ni inshuti yange kandi aziko atari bimwe byo kumwikururaho".