Print

Musanze: Ibikorwaremezo birimo amazu byangijwe bikomeye n’ibisasu 3 byaturutse muri RDC[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 23 May 2022 Yasuwe: 3650

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere 23 ku ya Gicurasi 2023 ,mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi na Nyange haguye ibisasu bivugwa ko byaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ,ahari kubera imirwano hagati y’Ingabo z’iki gihugu zifatanyije n’iziri mu butumwa bw’amahoro numuryango w’Abibubye(MONUSCO) n’umutwe witwaje intaro wa M23.

Amakuru aturuka mu Karere ka Musanze aravuga ko hatewe ibisasu biri hagati ya bitatu na bine, birimo kimwe cyaguye ku nzu y’ubucuruzi mu isantere ya Kinigi mu masaha ya Saa tatu (9h00)z’igitondo cyo kuri uyu munsi, kigayisenya igice kimwe cyo hejuru ,icyaguye mu gice kiri hagati y’umugezi wa Muhe na Nyonirima n’icyaguye hafi y’isantere yitwa Ndabaruhuye iri mu Kagari ka Nyonirima.Bivugwa ko kandi hari ikindi cyaguye mu gace ka Kagano k’umurenge wa Nyage uhana imbibi n’uwa Kinigi.

Umwe mubaturage batuye muri ako gace yatangarije ikinyamkuru cya Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko ubwo igisasu kimwe cyagwaga mu isantere ya Kinigi , hari abantu bagera kuri 2 bahungabanye ,bajyanywa kwa muganga , hari n’umukobwa NIGENA Vestine wari uvuye mu murima wahakomerekeye bikomeye , ibindi byangiza ibikorwaremezo birimo n’amazu n’ibindi.

Ubwo iki gisasu cyari kimaze gusenya iyi nzu mu isantere ya Kinigi (ni hafi y’ibiro by’Umurenge wa Kinigi( bivugwa ko abari aho bahungabanye ,bamwe bagerageza guhungira mu yindi mirenge ihana imbibi n’uwa Kinigi. Biravugwa ko kandi abateze moto bahunga bategesheje 2000 mu gihe u busanzwe bagenderaga hagati y’amafaranga 500 -1000.

Ingabo z’u Rwanda zikomeje gukaza umutekano muri utwo duce twumvikanyemo ibisasu.

Ku cyumweru, imirwano ikomeye mu bice bya Bikenke, Shangi, Runyoni, Kavumu muri groupement ya Jomba teritwari ya Rutshuru yatumye abaturage babarirwa mu magana bahunga ingo zabo, bamwe bajya hakurya muri Uganda.

Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko kuva saa kumi z’igitondo none kuwa mbere bakomeje kuraswaho na MONUSCO, ingabo za leta, n’inyeshyamba zirimo kuyifasha.

Ku cyumweru nijoro mu butumwa bw’amajwi yatanze, Ngoma yari yavuze ko indege za kajugujugu za MONUSCO "zarashe mu buryo bukomeye" ku birindiro byabo.
BBC yagerageje kuvugana n’ingabo za leta ku bizivugwaho ntibyashoboka, kandi ntitwashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na MONUSCO na M23.
Bintou Keita intumwa y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri DRCongo yamaganye ibitero bya M23 ku ngabo za leta n’iza MONUSCO nk’uko bivugwa n’itangazo ry’izi ngabo.

Madame Keita yasabye M23 "guhagarika imirwano ako kanya" ikajya mu bikorwa byo gushyira intwaro hasi biri mu byemejwe n’abakuru b’ibihugu n’ibiganiro by’i Nairobi.
Mu cyumweru cyashize M23 yasohoye amatangazo ivuga ko ingabo za leta zirimo gutegura kuyigabaho ibitero zifatanyije n’inyeshyamba, kandi ishinja MONUSCO gushyigikira uwo mugambi.

Ingabo za leta na MONUSCO icyo gihe ntacyo batangaje ku byo M23 yabashinje byo gufatanya n’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR gutegura ibitero.
Ingabo za MONUSCO zisanzwe zarahawe uburenganzira bwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba muri DR Congo ariko zinengwa n’abaturage ko nta kinini zirakora mu myaka irenga 20 zihamaze.

Iyi mirwano irimo kuba mu gihe leta iri mu biganiro byatangiriye i Nairobi mu mpera z’ukwezi gushize isaba imitwe myinshi y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo gushyira intwaro hasi.

Leta yavanye M23 mu mitwe yo muri DR Congo bigomba kuganira iyishinja kugaba ibitero ku ngabo za leta mu gihe ibyo biganiro byari bigiye gutangira i Nairobi.
M23 ivuga ko ibyo bitero byakozwe n’ingabo za leta kugira ngo bahe impamvu abayoboye ibiganiro yo kubivanamo M23.

Abakuru b’ibihugu by’akarere mu kwezi gushize bemeje ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba z’amahanga n’izindi zizanga gushyira intwaro hasi mu burasirzuba bwa Congo.