Print

APR FC yatsinze Gorilla FC bigoranye cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 May 2022 Yasuwe: 1196

Ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 bigoranye, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona ago itegereje kureba ibizava mu mukino Kiyovu na Etoile de l’Est.

Mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabereye kuri Stade ya Kigali,APR FC yanizwe bikomeye na Gorilla ariko birangira iyitsinze.

Uyu mukino wari wabanjirijwe n’amagambo menshi avuga ko APR FC yaguze Gorilla FC kuyitsinda ibitego byinshi kugira ngo biyifashe kurusha Kiyovu Sport ibitego izigamye igume ku mwanya wa mbere muri shampiyona ariko ukuri kwawuvuyemo kwatunguye benshi.

Nubwo APR FC yahushije uburyo ibwinshi ndetse ikagaragaza mbaraga nyinshi,iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Gorilla FC iri hejuru cyane irusha APR FC gukina neza mu kibuga hagati no kurema uburyo butandukanye bw’ibitego,gusa ntibyayorohera kubona igitego.

Umutoza Adil Mohamed wa APR FC yakoze impinduka ashyira mu kibuga Mugunga Yves, asohora Nshuti Innocent ndetse na Anicet ajya mu kibuga.

Ku munota wa 66 APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ombolenga Fitina kuri coup franc nziza yatereye mu ntambwe 17 uvuye ku giti cy’izamu.

Ntabwo Gorilla yacitse intege kuko yakomeje gukina umupira wo gusatira urimo imbaraga nyinshi ishaka igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 72 ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC, Mohamed Camara yatsindiye Gorilla igitego amakipe anganya 1-1.

APR FC yashatse igitego cya kabiri cyagombaga kuyiha amanota 3 birangira ikibonye ku munota wa 84 gitsinzwe na Mugunga Yves n’ umutwe.

Iminota 90 y’umukino yarangiye APR FC yegukana amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 63, irusha Kiyovu Sport amanota atatu itarakina.