Print

Abasore n’inkumi bagize icyobavuga ku urukundo rwa “Pase” rufatwa nk’urwerekeza kumibonano mpuzabitsina gusa

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 23 May 2022 Yasuwe: 712

Bamwe mu basore n’inkumi banenga ibyo kurangirana abakunzi bizwi nko ‘Gutanga pase’, kuko abenshi babikora bagamije imibonano mpuzabitsina yo kwishimisha gusa yarangira umwe akajugunya undi ku karubanda .

Ibitekerezo bimwe byabamwe mu ngimbi n’abangavu bisenya uyu muco wa Pase wandutse muri iki kinyejana , kuko ngo ntakiza cy’urukundo ruva mu guhana abakunzi bikunze kwitwa “Pase”

Umwe mu babirwanya yatanze igitekerezo agira ati “Akenshi ni nka kwa kundi muba mwarararanye noneho umusore akabwira mugenzi we ati ‘uriya mukobwa ko mushaka bimeze bite?’ noneho wa musore agahita amuhereza nimero za wa mukobwa mukaganira gutyo mugahita muba inshuti akenshi mugakora ibintu bidakorwa [imibonano mpuzabitsina].”

Iyi nkumi ivuga ko abenshi bahura habanje kubaho ibi byo guhana pase, birangirira mu kuryamana gusa.

Ati “Akenshi ni ugukora ibibi. Ubona ko nta mushinga uba urimo, ubundi pase na we urabyumva…”

Undi musore nawe yaduhaye ubuhamya bwe avuga ko na we yahawe pase ariko ko mukobwa yabonye muri ubwo buryo batamaranye kabiri.

Ati “Ni ubukomisiyoneri bugezweho muri iki gihe nanjye pase narayihawe ariko ntabwo byigeze bimara igihe.”

Bamwe mu bakuze banamaze kubaka ingo zabo, Twaganiriye bavuga ko ibi byo guhana pase, bijya gusa n’umuco wahozeho hambere w’Umuranga kandi ko yagiraga akamaro ariko ko iby’ubu bikorwa nabi kubera inyungu za bamwe.

Umwe yagize ati “Umuranga yari umuhuza, iby’ubukomisiyoneri ni iby’ubu. Umuranga niyo wagiranaga ikibazo n’umugore wawe, wajyaga ku muranga ukavuga uti ‘umugore yananiye none muhamagare imiryango tugire uburyo tubyumvikaneho’.”

Wowe musore nawe nkumi ubyumva ute kubakana urukundo rurabye n’umuntu baguhuje nawe mu buryo bwa Pase ? Ese nibyiza ese bigira izihe ngaruka mu mubano wabazihawe nuwayitanze , ntanga igitekerezo.