Print

Amwe mu magambo abakobwa banga kumva iyo bayabwiwe n’abakunzi babo

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 May 2022 Yasuwe: 2181

Amwe mu magambo abasore bakwiye kwitondera mu gihe bayabwira abakunzi babo kuko bishobora kwangiza umubano wabo.

1. Iyo myenda ntabwo ikubereye

Iri ni ijambo ushobora kubwira umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe ikamubabaza. Ikiza wamubwira ko iyo myenda yambaye utayikunze ukamuha ibisobanuro ariko iyo umubwiye ko imyenda yambaye itamubereye yiyumvamo ko unenze imiterere ye.

2. Umukunzi wanjye wa mbere yankoreraga ibi

Igihe ukeneye ko umugore wawe cyangwa umukunzi wawe mushya agukorera ibyo umukunzi wawe mwatandukanye yagukoreraga ni bibi kubimubwira ahubwo ikiza ni uko ubimwigisha ukamubwira ko ubikunda, icyo gihe nawe arabigukorera ariko iyo umubwiye umukunzi wawe wa kera yumva ko urimo kwicuza kuba mwaratandukanye ku buryo bishobora kurakaza umugore wawe kuburyo atekereza ko ntacyo ashoboye

3. Wakundanye n’ abagabo bangahe ?

Iki kibazo si ngombwa kukibaza umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe, kuko nta mubare w’ abagabo wagenwe umukobwa cyangwa umugore agomba gukundana nawo, ngo wenda ube wabimubaza kugira ngo umenye ko yagejeje kuri uwo mubare. Iki kibazo abagore baracyanga kandi nta n’ icyo cyongera mu mibanire y’ abakundana.

4. Sinkunda inshuti zawe

Aho kugira ngo ubwire umugore wawe cyangwa umukunzi wawe ko afite inshuti mbi ahubwo umufasha kubona no guhitamo inshuti nziza akareka inshuti za kera.

5. Warabyibushye

Niba warabyibushye nawe aba abizi, nta mpamvu yo kubimwibutsa, ahubwo wamufasha gukora siporo no kurya neza.