Print

Kylian Mbappe yavuze impamvu yanze kwerekeza muri Real Madrid,yiyemeza kuyikorera ikintu gikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 May 2022 Yasuwe: 2791

Kylian Mbappe yatangaje ko azashyigikira Real Madrid ku mukino wa nyuma wa Champions League muri iyi weekend.

Nubwo yanze kwerekeza muri iki kiguga cyatwaye igikombe cya shampiyona muri Espagne ahubwo akongerera amasezerano mashya Paris Saint-Germain kugeza 2025,Mbappe yabohotse avuga byinshi kuri iyi kipe.

Amakuru yo kuguma muri PSG yemejwe mbere y’umukino wa nyuma wa PSG muri Ligue 1 mu mpera z’icyumweru gishize.

Biteganijwe ko uyu musore azinjiza miliyoni 507 z’amapawundi mu masezerano y’imyaka itatu yasinye.

Noneho Mbappe yahisemo kuvuga ku cyemezo yafashe cyo kwanga kwerekeza I Madrid ashimangira ko azabayifana ihura na Liverpool i Paris kuwa gatandatu.

Nkuko byatangajwe na Fabrizio Romano, yagize ati: “Nzaba ndi umufana wa mbere wa Real Madrid ku mukino wa nyuma wa UCL i Paris, iwanjye.

"Ndashaka gushimira Real na Florentino Perez. Ndumva akababaro kabo.

Numva icyubahiro n’icyizere cyo gushakishwa n’ikigo nka Real Madrid."

Nubwo yari imaze ibyumweru byinshi yaratwaye igikombe cya Shampiyona,PSG yasoje umwaka w’imikino inyagira Metz 5-0 kuri Parc des Princes.

Kuri uyu wa mbere, asobanura icyemezo yafashe cyo kuguma muri PSG mu kiganiro n’abanyamakuru,Mbappe yagize ati: “Abantu bose bazi ko nashakaga kugenda umwaka ushize, kandi nari nzi neza ko icyo ari cyo cyemezo cyiza icyo gihe. Imyaka irashize ariko iratandukanye, kandi ibintu biratandukanye ubu. Ibyo bijyana n’imishinga ya siporo, n’umuntu ku giti cye.

Nari mfite umudendezo wo gufata icyemezo kandi nzi akamaro kabyo hano mu Bufaransa. Nicyo gihugu nakuriyemo, nabaye hano igihe cyose, kandi kuva mu gihugu cyanjye ntabwo byari byiza.

“Hano harimo n’amarangamutima kuri ibi bintu.Iki n’igihugu cyanjye. Umushinga wa siporo warahindutse. Ibyo byatumye nshaka kuguma hano kuko natekerezaga ko inkuru yanjye yarangiye. Ibyo bigendana no guhuza n’umuntu ku giti cye. ”

Yakomeje agira ati: “Nafashe icyemezo mu cyumweru gishize. Ntabwo nabwiye bagenzi banjye kukoikipe yanjye itabishakaga. Twashakaga kubigira ibanga kugira ngo bitunguranye. Nubwo nta byinshi byatunguranye. Ntekereza ko mwebwe mwamenye amakuru.

Nafashe icyemezo mbere yo guhamagara Florentino Perez. Ndamwubaha cyane we na Real Madrid. Bashakaga kunkorera byinshi no kunshimisha, ndabashimira ku bw’ibyo, ariko nkuko mwubaha, nashakaga kuvugana nawe ubwe. Twari dufitanye umubano wa hafi kuburyo natekereje ko aricyo kintu cyiza cyo gukora.

Twahise dusinya amasezeran kandi tubitangaza kuri Parc des Princes. Abakinnyi babibonye kuri televiziyo mu cyumba cyo kwambariramo. ”

Ikintu nize mu mupira w’amaguru ni uko ugomba kureba imbere yawe ariko ukirinda kuhabyibushya. Umwaka ushize, sinatekerezaga ko naba nicaye hano imbere yanyu. Ubu nasinye amasezerano mashya. Nafashe umwanzuro ku giti cyanjye numva ari byiza kuri njye, ntabwo ndeba kure cyane.

Ndareba gusa amasezerano yanjye mashya nibanda kuri uyu mushinga mushya, iki gihe gishya kuri iyi kipe, kandi sinzi ibizaba mu gihe kiri imbere."

Mbappe yarangije shampiyona atsinze ibitego 39 mu mikino 46 maze agirwa umukinnyi w’umwaka wa Ligue 1 ku nshuro ya gatatu.

Nta mukinnyi wegukanye iki gihembo inshuro nyinshi kuva cyatangira gutangwa mu 1994 kurusha Mbappe na Zlatan Ibrahimovic bagitwaye inshuro eshatu.

Hagati aho, Madrid irashaka kwagukana igikombe cya 14 cya UEFA Champions League muri iyi weekend, naho Liverpool ishaka icya karindwi.