Print

Yashyingiranwe na murumuna w’umugeni we nyuma y’uko uwo yakunze amatorotse ku munsi w’ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 May 2022 Yasuwe: 5453

Iminota mike mbere yo kuba umugeni, Juweriyah Adama (izina nyaryo ryahinduwe), yahungiye ahantu hatazwi, asiga abashyitsi n’umuryango we mu bukwe bibaza aho yagiye.

Mu gihe aba barimo bibaza ku cyakorwa babajije umukwe wabo niba yakwemera murumuna we,ahita amusimbura.

Nkuko WikkiTimes yabitangaje ngo ubu bukwe bwabaye ku ya 13 Gicurasi 2022, bubera i New Bussa, mu gace ka Borgu gaherereye mu ntara ya Niger muri Nigeria.

Itangazamakuru ryo muri New Bussa, ryatangaje ko Juweriyah amaze kuburirwa irengero, inshuti ze zamenyesheje ababyeyi be bari bababaye ko yabamenyesheje gahunda ye yo guhunga ubukwe.

Ku bwabo,ngo uyu Juweriyah ntabwo yari yiteguye ubukwe kandi ashobora kuba yaragiye ahantu runaka kwihisha.

Umuryango w’umugeni wahise uhamagara inama hagati yabo, mbere yo gutumira umuryango w’umukwe. Muri iyo nama, hemejwe ko murumuna wa Juweriyah asimbura mukuru we wahunze.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo imiryango yombi yasabye imbabazi abashyitsi batumiwe maze ibamenyesha ko ubukwe bukomeza ariko “hatari umugeni wahunze, ahubwo ko yasimbuwe na murumuna we.”

Amakuru aturuka mu muryango w’aba bombiavuga ko uyu mugeni wahawe amahirwe ku munota wa nyuma abanye neza n’umugabo we.