Hashize iminsi mike itsinda rya Sympony Band ritangaje ko rigiye gushyira hanze indirimbo bise’My Day’ bakoranye n’umuhanzikazi Bwiza uri mu bakobwa bagezweho mu muziki muri iyi minsi.
Amakuru dukesha INYARWANDA avuga ko ubwo Ariel Wayz yabaga mu itsinda rya Symphony Band bakoranye iyi ndirimbo iri tsinda rigiye gusohora, ariko ntiyahita isohoka none Symphony Band yakuye Ariel Wayz muri iyi ndirimbo bari barakoranye imusimbuza Bwiza.
Amakuru avuga ko iyi ndirimbo ubwo bayikoranaga na Ariel Wayz mu myaka itatu ishize bari barayise’ Nkomeza’ ni mu gihe bayihinduriye izna bakaba barayise ’My Day’.
Ariel Wayz yinjiye muri iri tsinda muri 2018 arisohokamo mu mwaka wa 2020 ubwo yavugaga ko yahisemo gukora wenyine kuko icyerekezo afite mu muziki gitandukanye n’icya Sympony Band yabarizwagamo.