Print

Inkweto Kanye West yagaragayemo yabaye urwenya ku abakoresha imbugankoranyambaga(Amafoto)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 May 2022 Yasuwe: 2867

Umuraperi Kanyewest ubu uzwi ku izina rya Ye yagaragaye yambaye urukweto rwavugishije abapaparazi ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Balenciaga cyabereye mu Mujyi wa New York.

Ni igitaramo cyari kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo ChloĆ« Sevigny, Pharrell Williams, Offset, na Alexa Demie, ndetse na Kanyewest witwa Ye ubu watumye abantu bose bavuga kubera imiterere y’urukweto yaserukanye.

Ni inkweto ikomeje guterwaho urwenya n’abakoresha imbugankoranyambaga harimo n’ibyamamare bya hano mu Rwanda nka Anitha Pendo wagize ati"Umva ko mpindira kubi ibi bikweto bya Kanyewest ntabyo nzambara azabyiyambarire".

View this post on Instagram

A post shared by pendo anita (@anita.pendo2)

Kanye West yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Keep it Burnin, Hurricane,Heartless ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye zikunzwe na benshi.