Zimwe mu ngeso buri musore akwiye kwirinda igihe yifuza kujya mu rukundo rufite ikerekezo.
1.Umujinya ukabije
hari abakobwa bazirana n’umuhungu urakazwa n’ubusa cyangwa bagira umujinya ukabije. Iyo uteye gutyo,umukobwa ahita abona ko no mu rugo umugore uzashaka uzajya uhora umushihura,agahitamo ko mutandukana urukundo rutarakomera.
2.Kumugereranya n’abo mwatandukanye
Umukobwa wese ntakunda umuntu umugereranya n’abandi bakobwa iyo muri kumwe cyangwa mu biganiro mugirana. Aba ashaka ko umwereka ko ari we ukunda gusa kandi abaruta bose.
3.Kutava aho uri mu mitekerereze
imitekerereze iri hasi bituma umukunzi wawe agutakariza ikizere bityo akagenda akuvamo buhorobuhoro iteka umukobwa aba yumva umukunzi we yaba umuntu ukunda umurimo kandi akagira ibitekerezo byubaka kuko bigaragaza ko azavamo umugabo nya mugabo.
4. Kugira isuku nke
iki ni kimwe mu bintu bituma abakobwa batandukana n’inshuti zabo. Aha umuntu yavuga nko kunuka mu kanwa biturutse ku isuku nke cyangwa kugira impumuro mbi y’icyuya kuko udakunda kwiyuhagira.