Print

Nyanza:Umunyeshuri yapfiriye mu Kigo ari mu myitozo ngororamubiri

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 May 2022 Yasuwe: 3161

Umunyeshuri witwa MANISHIMWE Jean Pierre w’imyaka 22 y’amavuko wigaga mu ishuri rya Nyanza TVET mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ishami ry’ubwubatsi yitabye Imana mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu mbere 22 Gicurasi 2022 ubwo yari mu myitozongororamubiri (Siporo).

Uumuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire Harerimana Jean Damascene
yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko Manishimwe yitabye Imana ubwo yarimo akora Siporo.

Ati “Yitabye Imana ari mu kibuga cy’umupira w’amaguru, mu gihe yarimo akora siporo aho yajyendaga agakora ku izamu (ipoto) maze akinaga, akubita umutwe w’imbere hasi anakuba ijosi cyane ko yari asanzwe atoza abandi banyeshuri imikino njyarugamba (acrobat).”

Yakomeje avuga ko ibyo byabaye mu gihe umupira w’amaguru bariho bakina wari ugize ikibazo basa nk’abafashe akaruhuko na we aba akora siporo njyarugamba asanzwe akora.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2022 yagiye kuganiriza abanyeshuri, abasaba kwihangana anabibutsa kwirinda ibintu byose bakora bigashyira ubuzima bwabo mu kaga nk’uko yabitangarije UMUSEKE.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yavukaga mu Murenge wa Busoro, mu Karere ka Nyanza akaba yari Umuyobozi w’abanyeshuri mu ishuri (Chef de Classe) akaba yitabye Imana akimara kwikubita hasi mu gihe bari bataramujyana kwa muganga.

Sorce:Umuseke