Print

Mobetto wabyaranye na Diamond yahishuye akayabo k’amafaranga amaze kugera iwabo nk’’ifatarembo

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 May 2022 Yasuwe: 2957

Uyu mubyeyi w’abana babiri avuga ko iwabo hamaze koherezwa amafaranga atandukanye aturuka ku basore batandukanye harimo abo azi n’abo atazi nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Global Publishers dukesha iyi nkuru.

Hamissa Mobetto yagize ati “nohererejwe amafaranga y’ifatarembo inshuro nyinshi, harimo n’abo ntazi n’abo nzi. Ariko ugasanga ibintu ntibigenze neza kubera ko ibintu by’ubukwe bisaba kubitegura. Ifatarembo nto nakiriye ni miliyoni 10.”

Avuga ko kimwe mu bintu bituma atirukira gukora ubukwe abiterwa nuko agikeneye kwiyubaka bitewe n’ubuhamya bwa bagenzi be yagiye abona bagiye bahohoterwa n’abagabo kubera ko babanye aribo batezeho amaboko.

Ati “njyewe mfite abana, nabaye ahantu ku buryo ndi umutangabuhamya bw’uko bamwe mu bavandimwe bahohoterwa kubera ko ntacyo bafite. Rero mbere y’uko nkora ubukwe nshaka kwitegura neza ku buryo nzabukora meze neza ku buryo niyo byakwanga nzaba nihagije.”