Print

Ya ndwara ikomeje gukwirakwira ku isi byemejwe ko yandurira no mu mibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 May 2022 Yasuwe: 1506

Kuri uyu wa mbere 23 Gicurasi 2022 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryemeje ko indwara ya Monkeypox iherutse kwaduka ku isi ishobora no kwandurira mu mibonano mpuzabitsina ribinyujije mu ubushakashati bwakozwe ku bantu 200 bo mu Bihugu birenga 10.

Bitewe n’umuvuduko iyi ndwara ifite abahanga mu bigendanye ni indwara bagaragaje impungenge z’uko ishobora gukomeza gukwirakwira bakurikije ubusesenguzi bakoze.

U Bwongereza buherutse Ikwemerera shami ry’Umuryango w’Abibumbye ko hagaragaye abantu babiri barwaye iyi ndwara yari ibonetse bwa mbere muri iki Gihugu mu gihe yari isanzwe izwi muri Afurika mu myaka 40 ishize.

Dr. Rosamund Lewis uyobora agashami ka WHO gashinzwe ubushakashatsi, yagize ati “Mu myaka itanu ishize hagaragaye abarwayi bacye mu Burayi babaga baheruka gukora ingendo ariko ni ubwa mbere turi kubona abarwara benshi mu Bihugu byinshi barimo n’abantu batigeze bagirira ingendo muri Afurika.”

Hamaze iminsi habaho inama ziga kuri iyi ndwara biteganyijwe ko indi nama izaba mu cyumweru gitaha izagaragarizwamo ubundi bushakashatsi ku makuru arambuye kuri iyi ndwara.

WHO yemeje ko iyi ndwara nubwo itabarwa mu ndwara zisanzwe zizwi ko zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko ishobora gukwirakwira binyuze mu ntanga z’abagabo ndetse no mu matembabuzi asanzwe aba mu gitsina cy’abagore.

Andy Seale usanzwe ari Umujyanama muri WHO ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, yagize ati “Indwara nyinshi zishobora kwandura abantu bakorana imibonano mpuzabitsina yaba iy’abadahuje ibitsina ndetse n’abahuje ibitsina ariko ntibivuze ko izi ndwara ari izandurira mu mibonano mpuzabitsina (Sexually Transmitted Disease).”